Kayonza: Bateguye irushanwa rya Basketball mu kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza n’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, Shooting Touch Rwanda yateguye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka wa 2022 nyuma y’imyaka ibiri nta marushanwa itegura. Iri rushanwa ryabaye mu cyumweru gishize ku kibuga cya Shooting Touch Nyamirama.

Umukino wahuje abana bato
Umukino wahuje abana bato

Iri rushanwa ryari rigamije kugaragaza imbaraga z’umukino wa Basketball mu kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda, himakazwa imibereho myiza, ubuzima bwiza bwo mu mutwe ndetse n’uburinganire. Abitabiriye banapimwe indwara zitandura hakaba harapimwe abagore n’abagabo bagera muri 500 bari hejuru y’imyaka 35 ndetse abana barengeje imyaka 12 bahabwa urukingo rwa COVID-19.

Iri rushanwa ryitabiriwe ndetse rinakinwa n’abagenerwabikorwa ba Shooting Touch Rwanda harimo: Abana bato, ingimbi, abangavu ndetse n’abagore. Bayobowe n’abatoza ba Shooting Touch barenga 60 harimo abana n’abagore bakinnye umukino wa Basketball barushanwa ndetse biga byinshi ku bijyanye n’ubuzima ndetse n’uburinganire harimo n’abaturage batandukanye bitabiriye iri rushanwa.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, madamu Jane Bayera yatanze ubutumwa bujyanye n’agaciro umukino wa Basketball ufite mu gutanga ubutumwa butandukanye bw’ubuzima ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Jane Bayera, umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nyamirama
Jane Bayera, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama

Yagize ati “Turashimira umufatanyabikorwa Shooting Touch ku bw’iri rushanwa ryo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko abaturage bapimwe indwara zitandura ndetse abagore n’abakobwa bakina umukino wa Basketball unabafasha mu kwimakaza uburinganire.”

Yongeyeho ati “Aho dutuye hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abakobwa n’abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, mu magambo, ndetse n’irishingiye ku gitsina ariko abamenyekana ni bacye cyane. Turasaba abantu bose kuvuga ahantu hose babonye ihohoterwa iryo ari ryo ryose, tugomba kuvuga tukarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Umuyobozi Mukuru wa Shooting Touch, Chloe Rothman
Umuyobozi Mukuru wa Shooting Touch, Chloe Rothman

Umuyobozi Mukuru wa Shooting Touch, Chloe Rothman, yagize ati “Intego nyamukuru ya Shooting Touch ni ugukoresha umukino wa Basketball nk’igikoresho mu kwimakaza ubuzima bwiza n’impinduka mu mibanire mu Rwanda. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye aho dutuye kandi ryazamutse cyane mu gihe cya Covid-19. Ubu mu gihe gukina Basketball bigarutse twishimiye kuyikoresha turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina tunatanga umusanzu mu gutuma U Rwanda rurushaho kuba Igihugu gitekanye abagore n’abana bisanzuyemo.”

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye cyane cyagiye gishinga imizi uko imyaka yagiye ihita, bikaba byaragiye bituma uburinganire budindira. Mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda bishyirwa imbere nk’igisubizo cy’ibanze. Ubukangurambaga bukwiriye gutangirira mu bakiri bato mu miryango mu mashuri ndetse no mu bice bigiye bitandukanye mu kwimakaza ihame ry’ uburinganire.

Habaye umukino wahuje abakobwa batarengeje imyaka 18 y'amavuko
Habaye umukino wahuje abakobwa batarengeje imyaka 18 y’amavuko

Shooting Touch ni Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bijyanye na siporo mu majyambere. Uyu muryango ufite icyicaro gikuru, aho watangiriye gukorera muri Boston, Massachusetts muri Amerika. Intego yawo ni ugukoresha umukino wa Basketball mu kuzamura ubuzima n’ imibereho myiza y’abantu, imiryango ndetse n’uduce dutandukanye ukoreramo.

Shooting Touch itanga amahirwe mu guca ubusumbane mu by’ubukungu n’imibereho ifasha abagenerwabikorwa bayo kwiremamo icyizere no kwiteza imbere. Kuva yashingwa mu mwaka wa 2012, Shooting Touch yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu Ntara y’Iburasirazuba, ifasha urubyiruko n’abagore kurushaho kubona ibikorwa n’ibyiza by’umukino wa Basketball ndetse inagura ibikorwa by’ubuzima ndetse no kwimakaza uburinganire mu bice by’icyaro.

N'abakuze bakinnye Basketball
N’abakuze bakinnye Basketball
Abana baganirizwa uko bagomba kwitwara mu mukino
Abana baganirizwa uko bagomba kwitwara mu mukino
Banakingiwe Covid-19
Banakingiwe Covid-19
Hatanzwe n'ibihembo
Hatanzwe n’ibihembo
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka