Kami Kabange, afashije REG gutsinda Patriots mu mukino wa playoffs

Ni umukino wa kabiri wa kamarampaka muri Basketball wabereye kuri Petit Stade i Remera aho REG yabonye intsinzi y’amanota 73-65.

REG na Patriot ni amakipe abiri akomeye mu Rwanda ahora atsindagurana
REG na Patriot ni amakipe abiri akomeye mu Rwanda ahora atsindagurana

Umukino watangiye n’imbaraga n’ishyaka ku mpande zombi aho REG yinjiye mu mukino neza, agace ka mbere k’umukino kaje kurangira REG iri imbere n’amanota 19 kuri 11 ya Patriots.

Umukino waje gushimisha abafana baje ari benshi benshi kuri Petit Stade aho Ndizeye Dieudonne wa Patriots yaje gutera dunk nziza habura iminota 6 n’amasegonda 45 ngo agace ka kabiri gasozwe.

Kami Kabange (REG) wari wagarutse neza nyuma y’imvune ku mukino wa mbere, yaje gutsinda amanota 9 afasha REG gusoza igice cya mbere iri imbere n’amanota 37 kuri 29 ya Patriots.

Abakinnyi ba REG bari bafite ishyaka ryinshi muri uyu mukino
Abakinnyi ba REG bari bafite ishyaka ryinshi muri uyu mukino

Mu gace ka gatatu k’umukino, Kami Kabange wongeye kugaragaza ko ahagaze neza yaje gutsinda amanota 10 muri 16 y’ikipe ya REG. Ako gace karangira REG iyoboye n’amanota 53 kuri 40 ya Patriots.

Abakinnyi b’ikipe ya Patriots ntabwo bacitse intege mu gace ka kane, bakomeza kuzamura amanota babifashijwemo na Ndizeye na Hagumintwari Steven.

Habura umunota n’amasegonda 47, REG yayirushaga amanota 7 yonyine. Umukino waje kurangira ikipe ya REG itsinze Patriots amanota 73 kuri 65.

Abafana bari bakubise buzuye
Abafana bari bakubise buzuye

Umukinnyi wabonye amanota menshi muri uru rugamba ni Kami Kabange watsinze amanota 24 hafi 1/3 cy’amanota ya REG.

Hagumintwari Steven niwe watsindiye amanota menshi ku ruhande rwa Patriots n’amanota 17.
Ngwijuruvugo Patrick umutoza wa REG yatangaje icyabafashije gutsinda umukino.

“Nari nagerageje kubabwira ko bagira ishyaka bose kuri uyu mukino kugira ngo umukino wa gatatu uzatworohere” umutoza Patrick aganira n’itangazamakuru.

Ku ruhande rwa Mugabe Aristide kapiteni wa Patriots yemeye ko ikipe ye yatangiye nabi umukino irushwa na REG.

“Navuga ko twatangiye agace ka mbere nabi, barangiza hari ikinyuranyo cy’amanota 10 byatumye byica imikinire yacu.

Dutangira gukina harimo igihunga ariko tugerageza kugaruka mu gace ka gatatu. Ikinyuranyo cyabaye mu gace ka mbere k’umukino”

Umukino wa gatatu wa kamarampaka uteganijwe ku wa kane tariki 2/08/2018 kuri petit stade.

Tubibutsa ko ikipe izabanza gutsinda imikino itatu kuri itanu iteganijwe izegukana igikombe cya Playoffs 2018.

-Abakinnyi 5 babanje ku ruhande rwa REG

Mukengerwa Benjamin- Shyaka Olivier- Kaje Elie – Kami Kabange – Kazingufu Ali

Abakinnyi 5 babanje ku ruhande rwa Patriots

 Sagambe Cedar -Makiadi Mike - Hagumintwari Steven -Kasongo Junior - Mugabe Aristide

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka