Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ryasinyanye amasezerano n’ikigo PMG kizacuruza amatike ku mikino

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’imyaka itanu ashobora kongerwa n’ikigo PMG (Premier Management Group) kizajya gicuruza amatike mu buryo bw’ikoranabuhanga Ku mikino yose ya Basketball n’amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Umuyobozi wa PMG Kagaba Jacques (wambaye ikoti) na Mugwiza Desiré bashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa PMG Kagaba Jacques (wambaye ikoti) na Mugwiza Desiré bashyira umukono ku masezerano

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 ubera muri Kigali Arena. Uyu muhango witabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, umuyobozi wa Kigali Arena Bwana Ntigengwa John ndetse n’impande zombi zarebwaga n’amasezerano.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desiré yavuze ko aya masezerano aje gukemura ikibazo cy’abaguraga amatike ntibarebe imikino.

Yagize ati "Mu mikino yashize twagaragarijwe ikibazo n’abantu baguraga amatike ariko ntibarebe imikino kuko imyanya yabaga yuzuye, cyangwa umuntu akagera muri Arena agasanga umwanya we bawicayeho. Ubu uzajya ugura itike uze wicare umwanya wawe uwusange."

Umuyobozi wa PMG Kagaba Jacques yavuze ko aya masezerano aje guca ubujura bwakorwaga mu kugura amatike. Yagize ati "Akenshi ku mukino wasangaga abafana binjira ari benshi ariko ugasanga amafaranga yabaye make. FERWABA, amakipe, Kigali Arena bose bazajya bareba amatike yacurujwe n’amafaranga binjije."

Uretse abafite telefone zigezweho (Smart phone) bazajya bagura bakoresheje ikoranabuhanga, abadafite izi telefone bashyiriweho uburyo bwabo aho bandika muri telefone *730# bagakurikiza amabwiriza.

Ikigo PMG cyatangaje ko cyasinyanye amasezerano n’ikipe y’umupira w’amaguru y’ingabo z’u Rwanda APR FC ndetse n’ikipe ya Basketball ya Patriots BBC aho kizajya kibafasha gukusanya inkunga y’abafana n’abakunzi bayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka