IPRC Kicukiro: Hatashywe ku mugaragaro ikibuga cya Basketball y’abakiri bato (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu muri IPRC Kigali hatashywe Ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cy’abato, ikibuga cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Junior na OCP, umushinga wo muri Maroc wita ku buhinzi n’ubworozi.

Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Ntigengwa John, Perezida wa Federasiyo ya Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire ndetse n’Umuyobozi wungirije muri IPRC Kigali Benimana Jean Claude.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa IPRC Kigali iki kibuga cyubatsemo, Umuyobozi wungirije Benimana Jean Claude yavuze ko ari amahirwe akomeye babonye agiye gutuma bashinga ikipe y’abakiri bato muri basketball.

Mugwiza Desire Umuyobozi w’Ishirahamwe ry’Umukino wa basketball yavuze ko ubufatanye bwa NBA na OCP bukomeje kungura u Rwanda ibikorwaremezo ndetse no gufasha mu kuzamura urukundo rw’umukino ndetse n’ubumenyi Ku batoza.

Mu mwaka wayo wa gatatu NBA Jr iri gukorana na OCP ikigo gikomeye cyo muri Maroc cy’ubuhinzi n’ubworozi kuva mu 1920. OCP iri kubaka uruganda rwa Farumasi mu karere ka Bugesera bakaba baraje mu Rwanda biciye mu miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa President Paul Kagame nk’uko Mugwiza Desiré yabisobanuriye abanyamakuru.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa

Andi mafoto menshi kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibakomereze aho bazamure imano

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka