Intego nyamukuru za Kayitesi Eugenie wiyamamariza kuba Visi Perezida wa mbere muri FERWABA

Mu gihe habura amasaha atagera kuri 25 kugira ngo amatora ya komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abe, abakandida abakomeje kugaragaza imigabo n’imigambi bazakora mu gihe baba batowe.

Kayitesi avuga ko amakipe yo mu ntara akeneye kugira uyahagarariye muri komite nyobozi
Kayitesi avuga ko amakipe yo mu ntara akeneye kugira uyahagarariye muri komite nyobozi

Kayitesi Eugenie wiyamamariza kuba visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo muri FERWABA, avuga ko kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato no kongera umubare w’ibigo byigisha basketball ndetse no kumenyekanisha uwo mukino mu Rwanda, ari zimwe mu ntego ashaka kwinjirana mu gihe yaba atowe.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 , Kayitesi Eugenie yavuze ko ashyize imbere kuzamura umutungo wa FERWABA no kuzamura impano z’abakiri bato.

Yagize ati “Intego zanjye muri FERWABA ni eshatu, zirimo kuzamura umutungo wa Federation, harimo kongera ubushobozi bw’amakipe ari bo banyamuryango, no gufasha mu kuzamura impano z’abakinnyi bakina basketball ibi bivuze kongera umubare w’abakinnyi mu gihugu ndetse no gushaka impuguke mu iyamamaza n’imenyekanisha ry’umukino wa basketball mu Rwanda”.

Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo kwiyamamaza kitaje kuri iyi manda ahubwo akimaranye igihe, kuko mu mwaka wa 2015 yashatse kwiyamamaza ariko akazi n’izindi nshingano yari afite bimubera imbogamizi.

Uyu munsi rero igihe kikaba ari iki cyo kuzana impinduka mu mukino wa Basketball mu Rwanda. Indi mpamvu yatumye yiyamamaza avuga ko usanga komite nyobozi yose ikomoka mu makipe yo mu Mujyi wa Kigali ugasanga ijwi ry’amakipe yo mu ntara ritumvikana.

Kayitesi Eugenie ubusanzwe ni Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’imicungire y’abakozi muri IPRC Huye, akabifatanya no kuyobora by’agateganyo ishami ry’Imari, mu bijyanye na sport.

Kayitesi Eugenie ni umutoza wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye akaba yaranayikiniye
Kayitesi Eugenie ni umutoza wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba yaranayikiniye

Yatangiye gukina basketball mu 1998, nyuma yaje gushaka ikipe atangira gukinira kaminuza mu mpera za 2002, muri 2003 yatorewe kuba kapiteni wungirije w’ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aza no kuba kapiteni wayo guhera 2004-2007, yahagaritse kuyikinira muri 2008 nyuma yo kugira imvune.

Muri 2012- 2015, yabaye umutoza wungirije wa Kamunuza y’u Rwanda, 2016-2017 aba umutoza mukuru wayo. Mu bindi yakoze muri Sport, yabaye umukinnyi wo gusiganwa ku maguru anatorerwa umwanya Visi Perezida ushinzwe amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu 2003-2006 mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka