Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire ijonjora rya Kabiri rya BAL

Kuva ku wa kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Rwanda hazabera ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League (BAL)

Amakipe umunani arimo na Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, azahurira muri Kigali arena kugira ngo yishakemo amakipe atatu azakomeza mu cyiciro cy’amakipe 12. Amakipe 8 ari mu Rwanda yagabanyijwe mu matsinda abiri aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

Kigari Arena igiye kwakira irushanwa rya mbere mpuzamahanga
Kigari Arena igiye kwakira irushanwa rya mbere mpuzamahanga

Uko amatsinda ateye

Itsinda rya mbere

1.Patriots BBC (Rwanda )
2.GNBC ( Madagascar)
3.Unza Pacers ( Zambia)
4. JKT ( Tanzania)

Itsinda rya Kabiri

1. City Oilers (Uganda )
2.KPA (Kenya)
3. Cobra Sport (South Sudan )
4. Ferroviario Maputo ( Mozambique)

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Patriots BBC
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Patriots BBC

Amazina arambuye y’amakipe azaza muri BAL

GNBC Gendarmerie Nationale Basketball Club
UNZA University of Zambia Rangers
KPA Kenya Ports Authority
JKT Jeshi la Kujenga Taifa

Gahunda y’Imikino

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019

12:30: GNBC(MAD) vs Unza Pacers (ZAMB)
15:00: Ferroviario de Maputo (Moz) vs Cobra Sport (SSD)
17:30: KPA(KEN) vs City Oilers (UGA)
20:00: Patriots BBC (RWA) vs JKT(TAN)

Ku wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019

12:30: City Oilers (UGA) vs Ferroviario de Maputo( Moz)
15:00: JKT (TAN) vs GNBC(MAD)
17:30: Cobra Sport (SSD) vs KPA (KEN)
20:00: Unza Pacers (Zamb) vs Patriots BBC (RWA)

Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2019

12:30: Unza Pacers (ZAM) vs JKT (TAN)
15:00: KPA (KEN) vs Ferroviario de Maputo (MOZ)
17:30: Cobra Sport (SSD) vs City Oilers (UGA)
20:00: Patriots BBC (RWA) vs GNBC (MAD)

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019 ni umunsi w’ikiruhuko

Imikino izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, aho hazakinwa imikino ya 1/2, ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya mbere izahura n’iya kabiri mu itsinda rya kabiri, mu gihe ikipe yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere izahura n’iya mbere mu itsinda rya kabiri.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 hazakinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ndetse n’umukino wa nyuma (Final ) aho amakipe azaba yatsinzwe muri 1/2 azishakamo ikipe ikomezanya n’amakipe azakina umukino wa nyuma.

Igice cy’i Burasirazuba kizatanga amakipe atatu aziyongera ku makipe atatu ari yo FAP yo muri Cameron, Groupement Sportif Petrolier yo muri Algeria na Al Nasri yo muri Libye yakomeje avuye mu gice cy’Uburengerazuba (Wester Division)

Ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League rigomba gutanga amakipe atandatu aziyongeraho amakipe yo mu bihugu bikomeye Ku mugabane wa Africa ari byo Angola, Nigeria, Tunisia, Misiri, Morrocco na Senegal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka