Ikipe ya Patriots BBC yabonye abatoza bashya
Yanditswe na
Isaac Kuradusenge
Nyuma yo gutandukana n’Umutoza Henry Muinuka werekeje muri RRG BBC yamaze kubona umusimbura we, ndetse n’umutoza wungirije


Umunya-Kenya Carey Francis Odhiambo yagizwe umutoza mukuru, mu gihe Liz Mills umunya-Austariyakazi yagizwe Umutoza wungirije
Francis Odhiambo yari kumwe na Patriots BBC nk’umutoza wungirije ubwo iyi Kipe yakinaga ijonjora rya mbere rya Basketball League nk’umutoza wungirije
Nkuko Patriots BBC yabinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter bifuje gusangiza abakunzi bayo amakuru y’abatoza bashya.
Aba batoza baratangira imirimo yabo bakina irushanwa rya Legacy rizatangira kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Patriots BBC izakina na IPRC Huye ku i saa mbiri z’ijoro muri salle ya NPC
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|