Ikipe y’u Rwanda ya basketball y’abakobwa U18 yatsinzwe na APR

Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abakobwa batarengeje imyaka 18 yatsinzwe na APR BBC y’abakobwa bakuru mu mukino wa gicuti wabereye kuri Petit Stade i Remera tariki 09/07/2012, mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/7/2012.

Ikipe y’u Rwanda yiganjemo abakobwa bakina mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, yatangiye ikina neza cyane ndetse irangiza agace ka mbere k’umukino (quart-temps).

Nyuma yo kuvunika kwa Sandra Irakoze wabafashaga cyane kugeza imipira ku batsinda, APR yatangiye kubarusha imbaraga n’inararibonye kuko yakinishaga abakinnyi bakuze kandi basanzwe bamenyereye shampiyona, maze umukino urangira APR itsinze ikipe y’igihugu U18 amanota 61 kuri 48.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakobwa, Denise Uwase, yadutangarije ko gukina n’ikipe nka APR yatwaye igikombe cya shampiyona bibafasha kwitegura neza, kuko bituma batinyuka amakipe akomeye bazahura mu irushanwa ry’akarere ka gatanu.

Uwase usanzwe akinira Kaminuza y’u Rwanda avuga ko hari amakosa bakora kubera ko benshi muri bo batamenyereye amarushanwa, ariko ngo bizeye ko bazagera igihe cy’irushanwa nyirizina ry’akarere ka gatanu baramaze kuyakosora.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Turacyari bato kandi dukeneye kumenya, kandi amabwiriza abatoza baduha tuyumva vuba kandi tukagerageza kuyashyira mu bikorwa ku buryo dufite icyizere ko imikino y’akarere ka gatanu izagera tumeze neza nta kibazo tukanitwara neza”.

Charles Mbazumutima, umutoza w’iyi kipe wungirije avuga ko bikibagoye gutegura ikipe neza nk’uko babyifuza kuko hari abakinnyi biga i Kabgayi bataraza mu ikipe y’igihugu kubera ko bakirimo gukora ibizamini, gusa ngo nibaza bose ikipe izarushaho gukomera.

Iyi kipe iherutse mu marushanwa yabereye i Burundi, izakomeza gukina mikino ya gicuti kugira ngo imenyere neza, dore ko ari ubwa mbere ikipe y’u Rwanda y’abakobwa bo kuri uru rwego yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga.

Abakinnyi bahamagawe mu mwiherero ni Umwizerwa Vanessa, Kabanyana Ange, Iradukunda Muzigabanga Cynthia, Manishimwe Genevieve, Umutoni Gisele, Nzaramba Cecile, Niyonsaba Delice, Micomyiza Rosine, Irakoze Sandra, Kanyamibwa Marie Claire, Gakwenzire Solange, Uwase Denise, Yamfashije Jeanne, Immacule Nyirahumure, Nancy Ishimwe na Alice Kanzayire.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi kipe nayikunze cyane cyane bazina wange solange ,ndamusabako yanyandikira cg ugahamagara kuri 0782587436

gakwenzire maron yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Ariko mwari mukwiriye gukurikiranya ibintu kuri gahunda kuko iyo mikino itabaye izaba 21 na 22 Nyakanga arko haracyariho iyo tariki kandi yarahindutse kandi byaba byiza mushyizeho inkuru ijyanye n’igihe, murakoze.

Bonjour yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

ARIKO KOKO ITEKINIKA RIBA HOSE!!!! NGO UMUNTU WIGA MURI KAMINUZA AKINA MU BATARENGEJE IMYAKA 18!!! NDUMIWE, NDABAGAYE!!!

NDABANENZE yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka