Ikipe y’u Rwanda ya Basketball nkuru irimo gutsindirwa muri Mozambique

Ikipe y’u Rwanda nkuru mu mukino wa Basketball mu bagabo, yitabiriye irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 y’ubwigenge bwa Mozambique, imaze gutsindwa imikino ibiri n’ikipe y’icyo gihugu.

Ikipe y’u Rwanda yagiye muri iri rushanwa itumiwe, dore ko nayo irimo kwitegura irushanwa ry’igikombe cya Afurika (afrobasket) rizabera muri Cote d’Ivoire muri Kanama uyu mwaka.

Bitewe n’uko amakipe ya Angola na Afurika y’Epfo yari yatumiwe ariko ntiyitabire iryo rushanwa ku munota wa nyuma, byabaye ngombwa ko Mozambique ikina n’u Rwanda imikino itatu kugirango hamenyekane ikipe izagukana igikombe.

Mu mukino wa mbere wabaye ku wa gatandatu tariki 22/06/2013, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Mozambique amanota 70-63.

Ku wa kabiri tariki 25/06/2013, ikipe y’u Rwanda itozwa na Moise Mutokambali yakinnye umukino wa kabiri na Mozambique, yongera gutsindwa amanota 70-57.

U Rwanda rumaze gutsindwa inshuro ebyiri na Mozambique.
U Rwanda rumaze gutsindwa inshuro ebyiri na Mozambique.

Ikipe y’u Rwanda izakina umukino wayo wa gatatu na Mozambique ku wa kane tariki 27/06/2013, mbere y’uko igaruka i Kigali, igakomeza imyitozo yitegura igikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo kuzakina igikombe cya Afurika nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ryaberaga muri Tanzania mu ntangirio z’uyu mwaka.

U Rwanda na Misiri, yatwaye igikombe cy’akarere ka gatanu, niyo makipe azahagararira ako karere mu gikombe cya Afurika.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka