Ikipe y’u Rwanda ya Basket yihaye intego yo kuza mu makipe 10 ya mbere muri Afurika

Kuri uyu wa gatatu tariki 21/08/2013, ikipe y’u Rwanda ya Basketball irakina na Burukina Faso mu mukino wayo wa mbere w’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), umutoza wayo Moise Mutokambali akaba yiyemeje kugaragara mu makipe 10 ya mbere.

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye igikombe cya Afurika ku nshuro ya kane yikurikiranya kuva muri 2007, iraba ishaka kwivugurura ikaza mu makipe 10 ya mbere muri Afurika, nyuma yo kwegukana umwanya wa 12 mu gikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2011.

Mbere y’uko akina umukino we wa mbere na Burkina Faso, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Moise Mutokambali yabwiye Fibafrique ko intego ye ari ukuza mu makipe 10 ya mbere muri iryo rushanwa.

Yagize ati “Ubu twiyemeje ko tugomba kwitwara neza muri uyu mwaka kurenza ubushize. Icyo gihe byari muri 2011 ubwo twarangije irushanwa turi ku mwanya wa 12, ariko ubu turashaka kwigaragaza nibura tukaza mu makipe 10 ya mbere”.

Mu gihe umutoza w’u Rwanda avuga ko ashaka nibura kuba mu makipe 10 ya mbere, ikipe ya Burkina Faso bazatangiriraho yo irashaka kugera nibura muri ½ cy’irangiza ahaba hasigayemo amakipe ane ya mbere.

Umuyobozo w’ishyirahamwe ry’u mukino wa Basketball muri Burkina Faso, Joachim Baky, avuga ko n’ubwo ikipe yabo ari ubwa mbere yitabiriye ayo marushanwa ariko ko bashaka kubaka amateka muri iryo rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16.

“Tuje amakipe menshi adufata nk’ikipe y’akana ariko twe twizera ikipe yacu cyane. Dufite abakinnyi bashyize hamwe kandi tuzi neza ko bazakina bitanga ku buryo tuzagera nibura muri ½ cy’irangiza, bityo tukubaka amateka muri Basketball ya Burkina Faso”; nk’uko Joachim yabisobanuye.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda ririmo Burkina Faso ari nayo batangiriraho irushanwa, Tuniziya iheruka gutwara icyo gikombe ndetse na Maroc nayo isanzwe yitabira ayo marushanwa.

Dore urutonde rw’abakinnyi 12 b’u Rwanda berekeje muri Côte d’Ivoire: Barame Aboubakar, Bladeley Cameron, Gasana Kenny, Hakizimana Lionel, Kabange Kami, Mugane Aristide, Shyaka Olivier, Ngandu Bienvenue, Hamza Ruhezamihigo, Rugamba Daniel Primo, Sukusuku Thierry na Twagirayezu Patrice.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka