Ikipe y’igihugu ya Basketball yahawe abatoza bashya

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Basketball yamaze gushyiraho Henry Mwinuka nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, asimbura Mwiseneza Maxime wari usanzwe kuri uwo mwanya.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ryamaze kumenyesha Mwiseneza Maxime ko atakiri umtoza wungirije mu ikipe y’igihugu, akaba agomba kungiriza umunya-Serbia Vladimir Bosnjak.

Ikipe y'igihugu yahawe abatoza bo kuyifasha gutegura imikino ya AFRO-BASKET 2021
Ikipe y’igihugu yahawe abatoza bo kuyifasha gutegura imikino ya AFRO-BASKET 2021

Henry Mwinuka usanzwe ari n’umutoza wa REG Basketball Club, afite akazi ko gufatanya n’umutoza mukuru gutegura ikipe y’igihugu izakina ijonjora ry’igikombe cya Afurika muri Basketball cya 2021 (FIBA AFRO-BASKETBALL 2021).

Henry Mwinuka yagizwe umutoza wa mbere wungirije
Henry Mwinuka yagizwe umutoza wa mbere wungirije
Asimbuye Mwiseneza Maxime wari usanzwe kuri uyu mwanya
Asimbuye Mwiseneza Maxime wari usanzwe kuri uyu mwanya

Usibye Mwinuka Henry wagizwe umutoza wa mbere wungirije, Ferwaba yanatangaje ko Nkusi Kharim we akomeza kuba umutoza wa kabiri wungirije Vladimir Bosnjak.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka