Ikipe y’igihugu ya Basket ikomeje imyiteguro yo kwerekeza mu Misiri-Amafoto

Mu gihe habura iminsi ngo ikipe y’igihugu ya Basket yerekeze mu Misiri mu guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino Nyafurika, iyi kipe ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball ikomeje imyiteguro y’amarushanwa y’akarere ka Gatanu (Zone V) yo guhatanira itike y’imikino Nyafurika (Afrobasket), izabera mu Misiri ku itariki 12 kugeza 18 Werurwe 2017, imyitozo irabera kuri Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Kabiri iyi kipe yaraye ikinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abakinnyi batoranyijwe muri Shampiyona y’u Rwanda ariko batahamagawe, umukino warangiye iyi kipe y’igihugu itsinze abasigaye amanota 79 kuri 64 y’abasigaye.

Agace ka mbere k’umukino karangiye ikipe y’igihugu itsinze amanota 16-10, itsinda aka kabiri amanota 22-16, yongere gutsinda aka gatatu ku manota 22 kuri 21, naho aka nyuma karangira ari 19-18, bituma umukino wose urangira ari 79 kuri 64.

Amafoto yaranze uyu mukino w’imyitozo

Abafana bitabiriye uyu mukino nabo banyuzwe n'udukoryo nk'utu
Abafana bitabiriye uyu mukino nabo banyuzwe n’udukoryo nk’utu

Amakipe azitabira iri rushanwa rizabera mu Misiri

1. Rwanda
2. Kenya
3. Burundi
4. Uganda
5. Egypt
6. Somalia
7. Sudani y’amajyepfo
8. Ethiopia
9. Tanzania

Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V) ni yo azitabira amarushanwa Nyafurika mu Kwezi kwa Kanama 2017, muri Congo Brazzaville.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka