Ikipe y’igihugu igiye gukina imikino itatu ya gicuti muri Senegal

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10/08/2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball iratangira imikino ya gicuti yo gutegura amarushanwa AfroBasket izabera mu Rwanda mu minsi iri imbere

Guhera taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 mu Rwanda muri Kigali Arena hazabera imikino y’igikombe cya Afurika muri Basketball “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izabera mu Rwanda, aho ibihugu bitandukanye bikomeje imyiteguro.

Ikipe y'igihugu ya Basketball ubwo yerekezaga muri Senegal
Ikipe y’igihugu ya Basketball ubwo yerekezaga muri Senegal

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru yerekeje mu mujyi wa Dakar muri Senegal aho igiye gukina imikino itatu ya gicuti izahuza iyi kipe y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinea zizakina nazo imikino y’Afurika ndetse n’ikipe y’abakinnyi bakina imbere muri Senegal batoranyijwe “Local Players”.

Gahunda yose y’imikino izabera muri Dakar Arena guhera kuri uyu wa Kabiri

Taliki 10-08-2021

Senegal (Local Players)-Rwanda (Dakar Arena-18h00)

Senegal-Guinea (Dakar Arena-20h30)

Taliki 11-08-2021

Senegal (Local Players)-Guinea (Dakar Arena-18h00

Rwanda-Senegal (20h30)

Taliki 12-08-2021

Guinea-Rwanda (Dakar Arena-18h00)

Senegal (Local Players) -Senegal (20h30)

Urutonde rw’abakinnyi bari muri Senegal

Gasana Kenneth Wilson Herbert, Nkusi Arnaud, Hagumintwari Steven, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ibeh Prince Chinenye, Ntore Habimana, Kaje Elie, Ntwari Marius Trésor, Kazeneza Emile Galois, Sagamba Sedar, Sangwe Armel, Mpoyo Axel Olenga, Shyaka Olivier, Mugabe Aristide, Williams Robeyns na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.

Muri iyi mikino y’Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021”, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda A hamwe na Angola, RDC na Cap Vert. Itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, Central African Republic na Guinea. Itsinda C ririmo Nigeria, Cote d’Ivoire, Mali na Kenya naho itsinda D rikabamo Senegal, Cameroun, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka