Ibihugu bizahatana n’u Rwanda mu gushaka itike ya "AFROBASKET 2021" byamaze kugera mu Rwanda (AMAFOTO)

Ibihugu bine birimo u Rwanda ruzakira amajonjora y’igikombe cya Afurika “AFROBASKET” 2021 mu bagore byamaze kugera I Kigali, mu mikino izatangira kuri uyu wa Mbere

Guhera kuri uyu wa Mbere muri Kigali Arena, hazabera amajonjora yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abagore kizabera muri Cameroun kuva tariki 17 kugera 22/09/2021.

Mu Rwanda haraba hashakwa itike ku gihugu kizahagararira akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), itike izahatanirwa n’ibihugu bine birimo u Rwanda ruzakira irushanwa, Kenya, Sudani y’Amajyepfo ndetse na Misiri.

Kugeza ubu igihugu cya Cameroun cyamaze guhita kibona itike nk’igihugu kizakira irushanwa, hakiyongeraho ibihugu bine byaje mu myaka ya mbere muri Afrobasket iheruka, ari byo Nigeria, Senegal, Mali na Mozambique.

Kenya igera mu Rwanda

Sudani y’Amajyepfo igera mu Rwanda

AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka