#GumaMuRugo: Ubuzima bw’amakipe muri Basketball burakomeje nk’ibisanzwe

Imibereho y’amakape mu gihe hatari imikino iba igoranye mu mikino itandukanye. Muri iki gihe cya #GumaMuRugo, Kigali Today yiyemeje kukugezaho uko mu mikino itandukanye amakipe abayeho.

Umukino wa Basketball ni umwe mu mikino ikomeje gutera imbere mu Rwanda. Amakipe menshi arimo iy’ibigo bitandukanye ndetse hari n’atunzwe n’abanyamuryango bayo batandukanye.

Espoir BBC ubuzima burakomeje nubwo hataboneka ibisabwa byose 100%

Espoir BBC ngo ni umwanya wo gukorera hamwe aho gutekereza gusesa amasezerano
Espoir BBC ngo ni umwanya wo gukorera hamwe aho gutekereza gusesa amasezerano

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga wayo Kayitare Girbert, yagize ati “Espoir ni ikipe y’abanyamuryango batandukanye, kugeza igihe shampiyona yahagarariye abakinnyi n’abatoza babonaga ibikubiye mu masezerano.

Gusa navuga ko iyi minsi ntabwo dutanga ibintu byose ariko babona iby’ibanze nk’ibiribwa, amashanyarazj, telefone n’ibindi”.

Ufatiye urugero ku mupira w’amaguru, amwe mu makipe yahagaritse amasezerano y’abakozi. Ayo makipe arimo Musanze FC, Espoir FC na Rayon Sports, naho kuri Bugesera FC habaye kugabanya umushahara.

Dufatiye kuri uru rugero, twabajije muri Espoir BBC icyo babitekerezaho, Kayitare Girbert yagize ati “Espoir BBC ni umuryango, guhagarika amasezerano si icyihutirwa ahubwo tugomba gukorera hamwe mu gufatanya guhangana na Coronavirus”.

Muri IPRC Kigali bashyizeho uburyo bwo gukurikirana abakinnyi by’umwwihariko

IPRC Kigali BBC yashiriyeho buri mukinnyi umuntu umukurikirana agatanga ishusho y'uko ahagaze
IPRC Kigali BBC yashiriyeho buri mukinnyi umuntu umukurikirana agatanga ishusho y’uko ahagaze

Umuyobozi wa IPRC Kigali BBC, Ruzibiza Paulin, yagize ati “Ubuzima muri IPRC Kigali BBC burakomeje nk’ibisanzwe. Abakinnyi n’abatoza barabona imishahara uko bikwiye. Twashyizeho abo twise ‘Parrain’, buri mukinnyi twamuhaye umuntu ugomba kumukurikirana akamenya uko yaramutse, yiriwe, yariye, ubundi akaduha uko umunsi wagenze.

Patriots BBC yashyizeho uburyo bwo gutanga amashusho kuri buri mukinnyi buri munsi

Muri Patriots BBC buri mukinnyi agomba kwerekana imyitozo yakoze mu mashusho
Muri Patriots BBC buri mukinnyi agomba kwerekana imyitozo yakoze mu mashusho

Umuyobozi wa Patriots BBC, Bryan Kirungi, aganira na Kigali Today yagize ati “Ntacyo twigeze tugabanya ku mushahara w’abakozi bacu, twashyizeho uburyo bwo kubakurikirana buri munsi aho umukinnyi agomba gutanga ishusho y’imyitozo yakoze uwo munsi”.

Yakomeje avuga ko abakinnyi b’abanyamahanga bose bamaze gutaha, ariko bagerageza kuvugana na bo bakoresheje uburyo bw’amashusho.

Tigers BBC bavuga ko icyahindutse ari ugukora imyitozo

Mbanze Bryan wa Tigers BBC , icyahindutse muri iyi kipe ni imyitozo y'ikipe
Mbanze Bryan wa Tigers BBC , icyahindutse muri iyi kipe ni imyitozo y’ikipe

Umuyobozi wa Tigers BBC, Shyaka Francis, yabwiye Kigali Today ko imikino itungwa n’abafana ari yo igoranye uyu munsi.

Yagize ati “Amakipe menshi ya Basketball mu Rwanda ntabwo atunzwe n’abafana, amenshi atunzwe n’ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo. Navuga ko muri Tigers BBC icyahindutse ari imyitozo itagikorwa, naho ibindi ni ibisanzwe”.

REG BBC iracyatanga ibisabwa ku gihe

REG BBC iyoboye shampiyona ,abakinnyi n'abatoza babayeho bisanzwe
REG BBC iyoboye shampiyona ,abakinnyi n’abatoza babayeho bisanzwe

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, Bugingo Eric yagize ati “Nta kibazo bafite bameze neza bose kandi imishahara yabo ikomeje gutangwa ku gihe.

Kugeza ubu abakinnyi n’abatoza ba REG BC bameze neza ntawe urwaye bakomeje kuguma mu rugo bakora imyitozo bahabwa n’abatoza”.

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Kigali Today yaganiriye na Visi Perezida ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard, wasabye amakipe gukomeza kwita ku bakinnyi.

Visi Perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard
Visi Perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard

Yagize ati "Amakipe turayasaba gukurikirana abakinnyi babo kugira ngo tuzagaruke mu marushanwa bahagaze neza”.

Ku bijyanye n’ubufasha bw’amafaranga, yavuze ko FERWABA nta bushobozi ifite bwo gufasha amakipe.

Shampiyona yasubitswe REG BBC ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo, aho ikurikiwe na Patriots BBC.

Basketball: Ubuzima bw’amakipe burakomeje nk’ibisanzwe muri #GumaMuRugo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka