FERWABA yongereye amasezerano umutoza Dr Cheikh Sarr

Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Federasiyo ya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryemeje ko umunya Senegal, Dr Cheikh Sarr, wari usanzwe ari umutoza w’amakipe y’igihugu ya basketball ko yamaze kongera amasezererano y’imyaka ibiri.

Dr Sarr yongerewe amasezerano
Dr Sarr yongerewe amasezerano

Uyu mugabo w’imyaka 53 yageze mu ikipe y’igihugu muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo tariki ya 16 Gashyantare 2021, yageze muri Tuniziya ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari mu myiteguro ya nyuma y’amajonjora ya Afrobasket, ndetse anareba umukino wahuje u Rwanda na Mali nyuma aza gutangazwa nk’umutoza mukuru w’amakipe y’igihugu, abagore n’abagabo.

Inshingano zikurikira kuri Dr cheikh sarr zirahari, gutegura ikipe y’igihugu y’abagabo mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya FIBA 2023, kizatangira muri Gashyantare umwaka utaha, kimwe n’ikipe y’igihugu y’abagore muri Afrobasket ya 2023.

Dr Sarr mu kazi
Dr Sarr mu kazi

Kuri ubu, inshingano yahereyeho zirimo gutegura Ikipe y’Igihugu y’abagabo izakina amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2023 n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore izakina amajonjora ya Afrobasket 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka