FERWABA yibukije amakipe ko agomba gutanga urutonde rw’abakinnyi bitarenze uyu wa gatatu

Federasiyo y’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), yibukije amakipe azitabira irushanwa ribanziriza shampiyona (Pre-season tournament) ko agomba kuba yatanze urutonde rw’abakinnyi azakoresha bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2022.

Nk’uko bigaragara mu butumwa bwohererejwe amakipe bwashyinzweho umukono na Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri iyo Federasiyo, buvuga ko amakipe azitabira pre-season tournament agomba gutanga urutonde rw’abakinnyi azakoresha kandi rusinyeho bitarenze ku itariki uyu wa gatatu saa kumi n’imwe (17:00), ikipe itazubahiriza igihe ikazafatwa nk’itazitabira.

Bugira ati “Bwana/Madame muyobozi, tunejejwe no kubandikira twibutsa bwa nyuma ibyo twari twabasabye aribyo ‘list’ isinyweho n’abakinnyi bazabakinira muri pre-season na gahunda y’imyitozo bitarenze ejo ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba”.

“Icyitonderwa: Ikipe izarenza itariki n’isaha ntarengwa itaratanga ibyasabwe hejuru, izafatwa nk’itazitabira pre-season.”

REG BBC niyo ibitse iki gikombe
REG BBC niyo ibitse iki gikombe

Nk’uko bigaragara mu itangazo, biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 28 mutarama 2022 mu bagabo n’abagore, ndetse rikazajya ribera mu bibuga bya Stade nto y’Iremera (Petit Stade) n’ikibuga cya IPRC ya Kigali.

Dore uko amakipe agabangije mu matsinda

Abagabo

Itsinda A

 REG
 IPRC Kigali
 UGB
 IPRC Huye

Itsinda B

 Patriots
 Tigers
 APR
 Shoot 4 Stars

Abagore

Itsinda A

 REG
 APR
 IPRC Huye

Itsinda B

 The Hoops
 UR Huye
 UR CMHS

IPRC Huye
IPRC Huye

Mubagabo REG BBC niyo ibitse iki gikombe yatwaye nyuma yo gutsinda IPRC ya Kigali amanota 67-53. Naho mubagore iki gikombe kibitswe na IPRC HUYE yatwaye nyuma yo gutsinda The hoops Rwanda amanota 71 kuri 59.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka