FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa

Ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, muri BK Arena, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ‘FERWABA’, ryasinyanye amasezerano y’imikoranire na NBA Africa.

Victor Williams ubanza ibumoso umuyobozi wa NBA Africa na Mugwiza Désiré nyuma yo gusinyana amasezerano
Victor Williams ubanza ibumoso umuyobozi wa NBA Africa na Mugwiza Désiré nyuma yo gusinyana amasezerano

Ni amasezerano yitezweho kuzafasha mu guhyiraho irushanwa rya ‘NBA Junior League’ mu gihugu, kwigisha no guhugura abatoza b’umukino wa Basketball mu bana ndetse n’abasifuzi. Ni amasezerano azamara imyaka ibiri ariko ashobora kongerwa nk’uko biri mu biyakubiyemo.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré na Victor Williams; Umuyobozi wa NBA Africa.

Ni Umuhango kandi witabiriwe na Shema Maboko Didier, Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Victor Williams asinya amasezerano y'imikoranire na FERWABA
Victor Williams asinya amasezerano y’imikoranire na FERWABA

Aya marushanwa y’abato ya NBA Junior League azitabirwa n’ibigo 30 mu bahungu ndetse n’abakobwa.

Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi wa FERWABA, Mugwiza Désiré, avuga ko ari amasezerano azabafasha cyane mu gutangiza amarushanwa ya NBA Junior League ndetse no guhugura abatoza b’abo bana.

Ati “Ni amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ibiri ariko ishobora kongerwa, akazadufasha gushyiraho no gutegura imikino ya NBA Junior League, guhugura abazatoza abo bana umukino wa basketball, yaba mu mashuri ndetse n’urundi rubyiruko rwose. Ni amasezerano kandi azafasha ibigo 30 by’abahungu ndetse na 30 by’abakobwa kandi akazatangira uyu mwaka, yo ari muri NBA Africa Junior League”.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier

Ati “Ubu hagiye kurebwa uburyo ayo makipe yose yari muri gahunda ya basketball yazabona uburyo bwo kugira ngo abatoza bayo bahugurwe. Uretse n’ibyo kandi, hari n’ibindi bikoresho baduha birimo imipira, imyambaro yo gukinana ndetse n’ibindi, bikaba ari ibyo NBA Junior League izajya idufasha kugira ngo iyo League igende neza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka