FERWABA yamuritse ikirango gishya cya shampiyona, hanatangazwa ingengabihe y’icyiciro cya kabiri

Nyuma yo gutandukana n’uwari umuterankunga waryo, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyize hanze ikirango gishya kizakoreshwa muri shampiyona.

Ikirango
Ikirango

Kuva mu Gushyingo 2018 iryo shyirahamwe ryakoreshaga ikirango cyihariye mu mikino ritegura bijyanye n’umuterankunga ari we Banki ya Kigali.

Nyuma y’uko batandukanye na Banki ya Kigali, FERWABA yahisemo gukoresha ikindi kirango (Logo) kizakoreshwa mu marushanwa ategurwa n’iyi Federasiyo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki ya 23 Werurwe 2022, hasobanuwe ko impamvu ari uko bamaze gutandukana n’uwari umuterankunga wabo kandi ko ibirango bye byari mu kirango cya shampiyona ko bityo rero bagombaga gushaka ikirango cyihariye nk’uko byasobanuwe na Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda.

Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo y'umukino wa Basketball mu Rwanda
Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda

Yagize ati “Nk’uko mubizi ntabwo twabashije gukomezanya na BK nk’uwari umuterankunga wacu, kandi murabizi ko ikirango cya shampiyona cyarimo umuterankunga. Nyuma y’uko tudakomezanyije rero byabaye ngombwa ko dukora ikirango cyihariye cya shampiyona ari cyo mubona aha.”

Muri iki kiganiro hanasobanuwe kandi ibijyanye n’itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri kuko mu cyiciro cya mbere bo bageze ku munsi wa karindwi.

Claudette Habimana Mugwaneza, umujyanama mu bya tekinike
Claudette Habimana Mugwaneza, umujyanama mu bya tekinike

Nk’uko byasobanuwe n’umujyanama wa Federasiyo mu bya tekinike, Claudette Habimana Mugwaneza, yavuze ko amakipe azitabira shampiyona y’icyiciro cya kabiri ku nshuro ya mbere kigiye gukinwa ari 16.

Ati “Shampiyona y’icyiciro cya kabiri igiye gukinwa ku nshuro ya mbere izitabirwa n’amakipe 16. Urebye ni ya yandi yakinnye irushanwa ribanziriza shampiyona (preseason) ukuyemo Vision BBC na AS Blazers ariko hakiyongeraho Intare BBC.”

Mukama Sandra d'Amour asobanura ibigize iki kirango n'icyo bisobanuye
Mukama Sandra d’Amour asobanura ibigize iki kirango n’icyo bisobanuye

Dore urutonde rw’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya 2 izatangira tariki ya 1 Mata 2022:

(ITS KIGALI, Kigali Titans BBC, UR CAVM, Orion BBC, The Hoops, UR CBE, Kicukiro Buckets, Spartans, Black Thunders, Flame, Inspired Generation, UR CE, Wibena, UR CST, Elites na Intare BBC).

Ikindi cyagarutsweho muri iki kiganiro n’itangazamakuru ni uko u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi (FIBA World Cup 2023 African Qualifiers), igice cya 3 (Window 3) mu itsinda rya kabiri cyangwa Group B ririmo u Rwanda,Tunisia, Cameroon ndetse na Sudani y’Epfo). Usibye iri tsinda kandi u Rwanda ruzakira n’itsinda rya mbere rigizwe na Mali, Cap-Vert, Uganda na Nigeria), imikino ikazaba kuva tariki 1-3 Nyakanga 2022.

Mukama Sandra d'Amour yahembwe na FERWABA nk'uwahize abandi mu gushushanya ikirango gishya
Mukama Sandra d’Amour yahembwe na FERWABA nk’uwahize abandi mu gushushanya ikirango gishya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka