FERWABA yamaze gutoranya abakinnyi bazajya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamaze gutoranya abakinnyi bazajya mu ikipe y’igihugu y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18, ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 16.

Nyuma y’amarushanwa yo guhitamo abana bafite impano yabereye hirya no hino mu Rwanda, tariki ya 27/12/2013 nibwo abakinnyi 120 (harimo abahungu 80 n’abakobwa 40) bitwaye neza kurusha abandi muri ayo marushanwa, bahurijwe kuri Stade ntoya i Remara, bakora andi marushanwa ya nyuma yagaragaje abakinnyi bajya mu makipe y’igihugu.

Ayo marushanwa yamaze iminsi itatu, yasojwe ku cyumweru. Maze abatoza bagendeye ku kuntu buri mukinnyi yitwaye n’umwaka akinaho, bemeza abakinnyi 24 bazajya mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18.

Hanatoranyijwe abakobwa 24 bazajya mu ikipe y’abakobwa batarengeje imyaka 18 ndetse hanatoranywa abandi 24 bagize ikipe y’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu no mu bakobwa.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Moise Mutokambali, avuga ko abo bakinnyi batoranyijwe bazashyirwa mu bigo bazajya bigiramo banakina Basketball, bakazabaha abatoza bakomeye bazajya babakurikirana kugirango batazasubira inyuma.

Abakinnyi batarengeje imyaka 18 batoranyije haba mu bahungu no mu bakobwa, bazakinira igihugu mu marushanwa atandukanye azaba muri uyu mwaka, gusa ngo urwo rutonde sirwo rwa nyuma kuko haziyongeramo abandi ndetse hakazagira n’abavamo bitewe n’uko bazagenda bitwara.

Umutoza Mutokambali avuga ko abakinnyi batarengeje imyaka 16 batoranyijwe kugirango bakomeze gukurikiranwa, kugirango mu myaka iri imbere bazabe aribo bashyirwa mu ikipe y’igihugu y’ingimbi hatabeyeho kongera gushakisha hirya ni hino.

Umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Freddy Makuza, avuga ko gahunda yo gushaka abakinnyi bafite impano izajya ikorwa buri mwaka, kugirango buri gihe u Rwanda rujye ruba rufite aho rwakura abakinnyi b’abahanga mu byiciro bitandukanye muri Basketball.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njaniba ukuntu my talent basketball izaba develop bikanyobera pe!natangiye gukina basketball champion niga mumwaka 4 wamashuri abanza p4 mu mwaka wa5 wamashuri abanza ntangira gukinira Akarere Ka Karongi Muri Champion Enter-scolaire Nari Umukinnyi Mwiza Kandi Nadi Muto Cyane Bishoboka Kuko Abantu Benshi Bashimishwaga Nukumbona Ndigukina Kandi Aringe Muto Mukibuga Nari Captaine Nuko Mu Mwaka 6P6ikigo cyacu gihagara rira Akarere Ka Karongi Tujya Gukina I Rubavu i Gisenyi Twarakinnye Ninge Mukinnye Wafashwe Nkumukinnyi Witwa Neza badufata nkabana zaza muri cade antlenomen tujya turako champion ya inter scolaire i komera i Rwamagana All Province Ubwo Narindi Gukinira Western Province Twakinnye Eastern Prov Turayitsinda Dukina East Prov Iradutsina Final Nibwo Harigukorwa Selection NTitwahageze Kugeza Nanubu Nibaza Talent Yange Basketball Iherezo Ryayo Ndacyakina Kandi Harinabandi Ba Brother Bange Nabo Babahanga Muri Basketball.Bagerageza Kujya Muturere Twose Naho Kuvuga Ngo>twokoze Selection Hose.Oya Basketball

Niyonsenga Robert yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

ok.nibyiza cyane ariko nge harikintu kimbabaza usanga bavugako ngo bakoze amajonjora mugihugu hose muntara zitandukanye ariko ntibigeze bajya muTurere bityo rero ugasanga harabana benshi bafite Impano Yogukina Basketball Ugasanga Nta Promoters Babonye Kandi Ayo Mahirwe Nabo Bakagombwe Kuyabona. Murakoze.

Niyonsenga Robert yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ndumukinyi wa basketball kandi basketball numukino nzigukinaneza nanakunda ariko sinzi uko ugera kumwanya wokujya mwikipe yigihugu
Mush on or any naira uburyo umuntu yinjira mwikipe yigihugu thank you am waiting for your answer

eric yanditse ku itariki ya: 14-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka