FERWABA mu nzira zo kubona abafatanyabikorwa bashya

Muri Mutarama uyu mwaka mbere y’uko umwaka w’imikino 2022-2023 utangira mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, nibwo abanyamuryango b’iri shyirahamwe bamenyeshejwe ko batazakomezanya n’uwari umuterankunga wabo ari we Banki ya Kigali (BK) bari bamaranye imyaka itatu dore ko batangiye gukorana mu Gushyingo 2018.

Umukino wa Basketball uri mu mikino ikunzwe n'abatari bake mu Rwanda
Umukino wa Basketball uri mu mikino ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda

Kugeza ubu aho shampiyona igeze ku munsi wa cyenda, irakinwa nta mufatanyabikorwa bafite nk’uko biherutse gutangazwa na Jabo Landy ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki ya 23 Werurwe ubwo hamurikwaga ikirango gishya cya Shampiyona ndetse na gahunda y’itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Forzza Bet Rwanda yamaze kumvikana n’iyi federasiyo ko igomba gushora amafaranga (ataramenyekana) muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Forzza isa nk’aho yabishimangiye ku mikino yabereye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022 ubwo ibirango byayo byiganje ku byapa byamamaza

Usibye Forzza Bet byo bisa n’ibyarangiye, iyi federasiyo iri mu biganiro bya nyuma n’uruganda rwenga ibyo kunywa mu Rwanda ruzwi nka Bralirwa aho na yo ishobora gushyira akayabo muri uyu mukino urimo gutera imbere umunsi ku wundi.

Amakuru avuga ko kandi hari n’abandi bafatanyabikorwa bifuje gukorana n’iri shyirahamwe ariko bakaba bakibangamiwe n’umwaka w’ingengo y’imari yabo y’umwaka itangira nyuma ya Nyakanga ariko byitezwe ko na bo bashobora gutungurana bakagaragara bamamaza muri Kigali Arena.

Izi kompanyi zombi si nshya muri siporo y’u Rwanda dore ko nka Bralirwa isanzwe ikorana n’umupira w’amaguru n’amagare mu Rwanda binyuze mu binyobwa byabo bitirira iyo mikino, kimwe na Forzza Bet yo yari imaze kumenyekana cyane mu mukino wa Volleyball dore ko yari inafite irushanwa riyitirirwa (Forzza Volleyball Tournament).

Mu masezerano FERWABA yari ifitanye na BK y’imyaka itatu, iyo banki yatangaga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 300 yatangwaga mu byiciro, aho buri mwaka BK yagombaga gutanga miliyoni 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka