FERWABA irarambagiza Frank Ntilikina wa NBA ngo yigishe abana

Umukinnyi wa Basketball Frank Ntilikina ufite inkomoko mu Rwanda ngo nubwo atakiniye u Rwanda hari gushakwa uburyo yaza gutera umurava abana bakina Basketball mu Rwanda.

Frank Ntilikina ntiyashoboye gukinira u Rwanda kuko yabanje gukinira u Bufaransa mu makipe y'abakiri bato
Frank Ntilikina ntiyashoboye gukinira u Rwanda kuko yabanje gukinira u Bufaransa mu makipe y’abakiri bato

Ibyo ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ubwo bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017.

Desire Mugwiza, uyobora FERWABA yavuze ko amategeko y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku isi (FIBA) ariyo yabaye inzitizi zatumye Frank Ntilikina, umukinnyi wa mbere ufite inkomoko ku Rwanda ugiye gukina muri NBA, adakinira u Rwanda.

Akomeza avuga ko ariko nubwo atakiniye u Rwanda hari gushakwa uburyo yaza gusura u Rwanda.

Agira ati “Frank Ntilikina tuzamwegera tugirane ibiganiro nawe turebe ko twamuzana mu Rwanda agasura igihugu kuko yatera umurava abandi bana bakina Basketball mu Rwanda.”

Frank Ntilikina ari kumwe n'umubyeyi we
Frank Ntilikina ari kumwe n’umubyeyi we

Akenshi bimenyerewe ko iyo umukinnyi afite inkomoko ku gihugu, yarakivukiyemo cyangwa afite ababyeyi bose cyangwa umwe muri bo wakivukiyemo aba yemerewe gukinira icyo gihugu.

Ibi ahanini bimenyerewe cyane mu mupira w’amaguru aho niyo umukinnyi yaba yarakiniye ikindi gihugu mu makipe y’abakiri bato bitamubuza gukinira igihugu cy’amavuko cyangwa icyo ababyeyi be bakomokamo mu gihe abyifuza.

Amategeko ya FIBA yazitiye Ntilikina

Desire Mugwiza avuga ko ariko amategeko ya FIBA yo atandukanye n’ay’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

Akomeza avuga ko mu mukino wa Basketball, itegeko riteganya ko iyo umukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu y’abakiri bato y’igihugu atuyemo adashobora gukinira ikipe y’igihugu akomokamo.

Umukinnyi Frank Ntilikina nawe yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abakiri bato mu byiciro bitandukanye anegukana igikombe cy’Uburayi mu bari munsi y’imyaka 18.

Frank Ntilikina abaye umukinnyi wa mbere ufite inkomoko mu Rwanda ugiye gukina muri NBA
Frank Ntilikina abaye umukinnyi wa mbere ufite inkomoko mu Rwanda ugiye gukina muri NBA

Mugwiza yasobanuye ko ibyo aribyo byatumye Frank Ntilikina, uherutse kugurwa n’ikipe ya New York Knicks, atarashoboye gukinira u Rwanda igihugu ababyeyi be bakomokamo.

Agira ati “Yavukiye mu Bubiligi ajya mu Bufaransa afite imyaka itanu. Ni ukuvuga ngo amategeko ya FIBA uko akora iyo umuntu yakiniye ikipe y’igihugu ntabwo yemererwa gukinira ikindi gihugu.

Ni ukuvuga ngo niba yarakuriye mu Bufaransa bakaza kubona ko afite impano bakamukinisha mu makipe y’igihugu y’abakiri bato ntakindi gihugu yari kongera gukinira yewe n’Ububiligi yavukiyemo ntiyari kubukinira.”

FERWABA iri gushakisha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda

Akomeza avuga ko bafashe ingamba zo gutanguranwa abakinnyi bafite inkomoko ku Rwanda kugira ngo bitazagenda nkuko byagenze babura Frank Ntilikina.

Agira ati “Mu rwego rero rwo kugira ngo abo bakinnyi bakurira hanze batazajya bakinira ibyo bihugu kandi ari Abanyarwanda ubu turimo kugenda tureba abana b’Abanyarwanda bakina hanze kugira ngo tubasinyishe badukinire batarakinira abandi.”

Frank Ntilikina afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 96
Frank Ntilikina afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 96

Frank Ntilikina akomoka ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda. Azuzuza imyaka 19 y’amavuko ku itariki 28 Nyakanga 2017.

Areshya na metero imwe na santimetero 96 akaba. Yavukiye ahitwa Ixelles mu Bubiligi ku tariki ya 28 Nyakanga 1998.

Nyuma umuryango we wimukiye mu Bufaransa ari naho yatangiriye gukina umukino wa Basketball mu ikipe ya SIG Strasbourg awukundishijwe na bakuru be Bakuru, Bruce na Yves.

Frank Ntilikina aherutse gusinya amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya New York Knicks isanzwe ikina muri shampiyona ya NBA, muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika (USA).

Mu myaka ine azakinira iyi kipe azahabwa miliyoni z’Amayero (EUR)), arenga gato miliyari 17RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mutype yambaye inkweto zigura $4200 ndagaswi ikote rya$2800 ngo muramushaka muzaha ik ba di

willy yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka