Espoir BBC yatangiye shampiyona inyagira 30 Plus

Espoir Basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka, yatangiye shampiyona y’uyu mwaka yitwara neza cyane ubwo yanyagiraga 30 Plus amanota 105-40 mu mukino wabereye muri Camp Kigali ku cyumweru tariki ya 23/2/2014.

Ikipe ya Espoir BBC yaje muri uwo mukino igaragaza ko ifite inyota yo gutsinda amanota menshi, inabigeraho ibifashijwemo n’abakinnyi bakoresheje ingufu nyinshi, harimo Shyaka Olivier watsinze amanota 30 wenyine.

Umutoza wa Espoir BBC, Bahufite John, nyuma y’umukino yavuze ko ashaka gutsinda buri mukino kugirango azongere gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka nk’uko yabigenje ubushize.

Uwo mukino wa Espoir, wabaye nyuma y’uwahuje Kigali Basketball Club yari yakiriye muri Camp Kigali United Generation Basketball (UGB), maze KBC itsinda amanota 68-52.

Umukino wo gufungura shampiyona y’uyu mwaka ku mugaragaro wahuje Gisenyi Basketball Club, yari yakiriye APR Basketball Club i Rubavu, maze APR BBC itsinda amanota 59-43.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka