Espoir BBC yakomeje kuza ku isonga nyuma yo gutsinda CSK

Ku munsi wa gatanu wa shampiyona ya Basketball, ESpoir BBC yakomeje kwitwara neza ubwo yatsindaga CSK ku wa gatanu tariki 19/10/2012, bituma ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.

Espoir itaratsindwa umukino n’umwe kugeza ubu, yatsinze bitayigoye Cercle Sportif de Kigali (CSK) amanota 86 kuri 39 mu mukino wabereye kuri stade ntoya i Remera.

Mu wundi mukino wakinwe ku wa gatanu, Kigali Basketball Club (KBC) yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka, yatsinze United Basketball Generation (UGB) amanota 85-50.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 Espoir BBC irakina umukino ukomeye na APR BBC ifite ibikombe byinshi bya shampiyona. Uwo mukino utangira saa cyenda, urabera muri Cercle Sportif de Kigli mu Rugunga.

Undi mukino uba kuri uyu wa gatandatu urahuza za Kaminuza, aho Kigali Institute of Education (KIE) ikina na Kaminuza y’u Rwanda, umukino ukabera i Huye.

Imikino izakomeza ku cyumweru tariki 21/10/2012, aho Rusizi izakina na KIE saa yine i Rusizi, 30 Plus ikazakina na APR i saa tanu ku nzu y’Urubyiruko ya Kimisagara, naho kaminuza y’u Rwanda ikazakira KBC muri Kaminuza guhera saa tanu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka