Espoir BBC yageze muri ½ cy’irangiza, APR irasezererwa muri Zone 5

Ikipe ya Espoir Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’akarere ka gatanu rikomeje kubera i Bujumbura mu Burundi yageze muri ½ cy’irangiza naho APR BBC irasezererwa.

Espoir BBC yatwaye igikombe cy’akerere ka gatanu cyabereye i Kampala muri Uganda umwaka ushize, yiyongereye amahirwe yo kongera kucyegukana ubwo yabonaga itike yo gukina ½ cy’irangiza imaze gutsinda USIU yo muri Kenya amanota 68-64.

Uyu mukino wagoranye cyane kuko amakipe yombi yanganyaga amanota 60-60 nyuma y’igihe cyagenewe umukino, hongerwaho iminota itanu ariyo yatumye Espoir BBC itsinda USIU amanota 68-64.

Kuba Espoir BBC yari yaratsinze Urunani y’i Burundi mu mukino ubanza, byatumye ihite yerekeza muri ½ cy’irangiza, aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/8/2013, igomba kongera gukina n’ikipe y’i Burundi yitwa New stars.

Umutoza wa Espoir BBC, Bahufite John, avuga ko nubwo yatsinze USIU bimugoye, ariko ngo intego ye n’abakinnyi be bihaye ni ukongera kwegukana icyo gikombe nk’uko yabigenje i Kampala umwaka ushize.

Yagize ati “Twakinnye n’ikipe ya USIU iratugora cyane kuko ikipe yacu igizwe n’abakinnyi bakiri bato ku buryo bagaragaje imbaraga nkeya ugereranyije n’indi mikino twakinnye mbere. Ubu tugiye gukosora amakosa ku buryo nidukina na New Stars kuri uyu wa gatanu, ndizera ko tuzitwara neza tukagera ku mukino wa nyuma”.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza mu bagabo, uzahuza Warriors yo muri Uganda na Urunani yo mu Burundi.

Mu gihe Espoir BBC ikomeje kwigaragaza mu Burundi, APR BBC ihagarariye u Rwanda mu rwego rw’abagore, yo yamaze gusezererwa mu irushanwa nyuma yo gutsindwa na Don Boco yo muri Tanzania amanota 51-65.

APR BBC yari yanatsinzwe na Les Gazelles y’i Burundi amanota 50-35 mu mukino ubanza, n’ubwo yasezerwe isigaje gukina na Eagle Wings yo muri Kenya, mu rwego rwo kurangiza amarushanwa.

Iri rushwanwa ngarukamwaka ryitabiriwe n’amakipe atandatu mu bagabo n’arindwi mu bagore rizasozwa ku cyumweru tariki ya 11/8/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka