Espoir BBC na KBC nizo zizakina imikino ya nyuma ya Play-off

Espoir Basketball Club na Kigali basketball Club nizo zizakina imikino ya nyuma y’irushanwa ruhuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (play-off) nyuma yo gusezerera APR Basketball Club na Rusizi Basketball Club, mu mikino ya ½ yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu mukino wa mbere wa ½ cy’irangiza wabaye ku wa gatanu yariki ya 25/10/2013, Espoir BBC yatwaye igikombe cya shampiyona, yatsinze APR BBC yabaye iya kane, amanota 59-51.

Mu mukino wa kabiri, wakinwe bucyehe bwaho ku wa gatandatu, Espoir BBC nabwo yatsinze APR BBC amanota 77- 45 ihita inayisezerera.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza wakinwe hagati ya KBC yari yarabaye iya kabiri muri shampiyona ikina na Ruzizi yabaye iya gatatu. Mu mukino wa mbere wabaye ku wa gatanu, KBC yatsinze Rusizi amanota 79-64.

Mu mukino wa kabiri wakinwe ku wa gatandatu, KBC yongeye kugaragaza ko irusha Rusizi irongera irayitsinda ku manota 71-97 ihita inayisezerera.

Espoir BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kandi idatsinzwe na rimwe izakina ishaka kongera gutwara n’igikombe cya ‘Play-off’ izahatanira na KBC ku mukino wa nyuma.

KBC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2011, nayo yagaragaje ko iri ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka, ndetse umutoza wayo Kalima Cyrille avuga ko n’ubwo azi neza ko Esoir BBC ari ikipe ikomeye ariko ngo ashobora kuzahangana nayo.

Kugirango ikipe itware igikombe cya Play-off igomba kubanza gutsinda nibura imikino itatu ya mbere. Mu gihe amakipe yombi anganyije imikino ibiri, hitabazwa umukino wa gatanu, ikipe iwutsinze igatwara igikombe.

Umwanya wa gatatu uzahatanirwa na APR BBC na Rusizi, ikipe izatsinda indi imikino ibiri ikazawegukana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka