Espoir BBC iratangira imikino ya ‘Play off’ ikina an APR BBC

Ikipe ya Espoir Basketball Club, iratangira guharanira kongera kwegukana igikombe cya Play off yatwaye umwaka ushize, ikina na APR BBC mu mukino wa ½ cy’irangiza ubera kuri Stade ntoya i Remera kuri uyu wa gatanu tariki 25/10/2013 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu mikino ya Play off ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya Basketball buri mwaka, Espoir BBC yabaye iya mbere irakina na APR BBC yabaye iya kane, naho Kigali Basketball Club (KBC) yabaye iya kabiri ikine na Rusizi BBC yabaye iya gatatu.

Espoir yatwaye igikombe cya shampiyona mu myaka ibiri yikurikiranya kandi ikaba itaratsindwa na rimwe kugeza ubu, irashaka gukomeza kwigaragaza ikongera kwegukana n’igikombe cya Play off yatwaye umwaka ushize, gusa na APR BBC idaheruka gutwara igikombe irashaka kwisubiza icyubahoro yahoze ifite mu mukino wa Basketball mu Rwanda.

APR BBC irahatana na Espoir BBC.
APR BBC irahatana na Espoir BBC.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, umutoza Bahufite John wa Espoir BBC yavuze ko ashaka gukomeza gutsinda akarangiza umwaka w’imikino ibikombe byose bihatanirwa abitwaye.

Cliff Owuor utoza APR BBC we avuga ko n’ubwo ikipe ye yabaye iya kane muri shampiyona ishobora gutungura Espoir ikayisezerera.

Biteganyijwe ko Espoir BBC na APR BBC, kimwe na KBC na Rusizi BBC zizakina imikino ibiri ibiri hagati yazo, ikipe itsinze imikino yombi igahita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Mu gihe amakipe yombi anganyije umukino umwe umwe, hateganyijwe umukino wa gatatu uzaba ari kamarampaka, aho ikipe izawutsinda ariyo izajya ku mukino wa nyuma.

Espoir yatwaye igikombe cya shampiyona na Play off umwaka ushize, n'uyu mwaka irashaka kubisubiramo.
Espoir yatwaye igikombe cya shampiyona na Play off umwaka ushize, n’uyu mwaka irashaka kubisubiramo.

Ku mikino ya nyuma (finals), amakipe azahagera azakina imikino nibura hagati y’itatu n’itanu, kuko ikipe izatwara igikombe igomba kuzaba yaratsinze imikino itatu, buvuze ko mu gihe amakipe yombi yanganya imikino ibiri kuri ibiri, hazitabazwa umukino wa gatanu wa kamarampaka.

Igikombe cya Play off umwaka ushize cyagukanywe na Espoir BBC nyuma yo gutsinda APR BBC imikino itatu ku busa. Umukino wa mbere Espoir yawutsinze ku manota 89 kuri 63, uwa kabiri iwutsinda ku manota 106 kuri 54, naho uwa gatatu ari nawo wayihesheje igikombe iwutsinda ku manota 79-57.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka