Espoir Basketball Club ntabwo ikimanutse mu cyiciro cya kabiri

Amakipe y’umukino wa Basketbal ya ESPOIR BBC, UR HUYE, IPRC MUSANZE na UR CMHS (University of Rwanda - College of Medicine & Health Sciences) zari zaramanuwe mu cyiciro cya kabiri ntizikimanutse nk’uko byari byaratangajwe.

Nyuma yo gusoza ku mwanya wa 11,12,13 na 14 zikurikiranye ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize wa 2021-2022 ndetse bikemezwa neza n’ubuyobozi bwa Federasiyo ya Basketball mu Rwanda ko amakipe ane ya nyuma azamanuka mu cyiciro cya kabiri, ESPOIR BBC, UR HUYE, IPRC MUSANZE na UR CMHS zari zaramaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, zamaze kugarurwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama idasanzwe yahuje abanyamuryango yateranye ku wa 29 Mutarama 2022, Federasiyo ya Basketball mu Rwanda yamaze gutangaza ko gahunda yo kumanura amakipe ane yabaye aya nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize itagikurikijwe nk’uko byari byatangajwe, ahubwo ko iyo gahunda izatangira umwaka utaha. Ikindi ni uko amakipe azamanuka yavuye kuri ane akagirwa abiri, ndetse azaba yabaye aya mbere mu cyiciro cya kabiri akazajya ahita azamuka mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Espoir ni imwe mu makipe afite ibikombe byinshi nyuma ya APR BBC dore ko ifite ibikombe 4 bya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Akarere ka gatanu Zone V yakuye mu gihugu cya Uganda muri 2012. Icyo gihe yahise isohoka ihagarariye Igihugu mu mikino nyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka