Elite Lakers na ES Kamonyi zegukanye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2019, mu karere ka Rubavu habereye irushanwa rya basketball ry’abakina ari batatu (trios contre trois), ryateguwe na Banki ya Kigali, ikipe ya Elite Lakers yegukana igikombe mu bagabo, naho ikipe ya ES Kamonyi yegukana igikombe mu bagore.

ES Kamonyi bahabwa ibihembo
ES Kamonyi bahabwa ibihembo

Ikipe ya Elite Lakers yatsinze ku mukino wa nyuma Jeunnesse Nouvelle y’i Rubavu amanota 12 ku manota icyenda.

Mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 17, umukino wa nyuma wagezeho ES Kamonyi yo mu Karere ka Kamonyi na Groups Scolaire Marie Rene Rwaza yo mu karere ka Musanze, mu buryo bworoshye ES Kamonyi itsinda Marie Rene Rwaza amanota 20 ku manota icyenda.

Amajonjora y’ibanze yatangiriye mu ntara y’Iburasirazuba, akomereza mu Majyepfo, hakurikiraho Amajyarugu, umujyi wa Kigali ni wo wabanjirije intara y’Iburengerazuba yasorejwemo iyi mikino.

Groupe Scolaire Marie Rene Rwaza yabaye iya kabiri
Groupe Scolaire Marie Rene Rwaza yabaye iya kabiri

Umutoza w’ikipe ya The Hoops, Mutokambali Moise, akaba ukuriye irushanwa yavuzeko u Rwanda rwongeye kwandikisha iri rushanwa kuko ritanga amanota haba ku gihugu no ku bakinnyi ku giti cyabo.

Ku ruhande rwishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda, Visi perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa Nyirishema Richard, yavuze ko iri rushanwa ryagenze neza kuko bashakaga kureba abakinnyi bazakoresha mu kipe y’abatarengeje imyaka 18 mu mwaka utaha.

ES Kamonyi yegukanye igikombe ku buryo bworoshye
ES Kamonyi yegukanye igikombe ku buryo bworoshye

Yagize ati “Iri rushanwa ryafashije abatoza gukomeza gukurikirana abakinnyi bashobora kwitabaza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18”.

Yakomeje avugako iri rushanwa rizaba ngarukamwaka kandi hakaziyongeraho amakipe makuru.

Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, umuterankunga mukuru w’iri rushanwa, yari ihagarariwe na Nshuti Thierry, ushinzwe iyamamazabikorwa muri iyi Banki ya Kigali, yavuze ko ku nshuro ya mbere byagenze neza kuko wabaye umwaka wo kwiga ndetse no gufasha umukino gutera imbere.

Agira inama andi ma sosiyete agitinya gushora imari mu mikino, yagize ati “Ushoye muri siporo uvanamo inyungu. Icya mbere ni ukumenya ikikuzanyemo kereka iyo ari wowe unaniwe gukora. Siporo ikuzanira abantu bakwegereza abakunzi bayo, ikiba gisigaye ni uko wowe umenya ikikuzanye.

Abantu ntibagomba gutinya gushora imari muri siporo. Nakangurira andi makompanyi atandukanye gushora imari muri siporo, ubu turi muri basketball twakwishimira kubona n’andi makompanyi gufata indi mikino tugafasha Leta kugera ku ntego yihaye”.

Iri rushanwa rifasha abakinnyi ndetse n’igihugu kwitabira amarushanwa y’abakina ari batatu ku rwego rw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka