Bruce Melodie, Chriss Eazy, Ariel Wayz na Juno Kizigenza mu bazasusurutsa abitabira imikino ya BAL

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika, BAL, ryatangaje abahanzi bazasusurutsa iri rushanwa rigeze mu mikino yaryo ya nyuma yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi mikino ya kimwe cya kane ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya gatatu irimo kubera mu Rwanda ku bufatanye na Visit Rwanda.

Kugeza ubu Amakipe 8 ni yo azakina iri rushanwa. Amakipe 4 yavuye mu makipe yakiniraga mu itsinda rya Nile Conference, kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda rya Sahara Conference.

Abazitabira iyi mikino ntibazicwa n’irungu kuko abategura imikino ya BAL bamaze gushyira hanze urutonde rw’abahanzi n’aba DJs bazasusurutsa abazitabira iri rushanwa.

Ku ikubitiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, abahanzi basusurukije abitabiriye iri rushanwa barimo Itorero ry’Ibihame by’Imana, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Ariel Wayz. Ni mu gihe imiziki iri kuvangwa na Fully Focus na Dj Makeda.

Kenny Sol ukunzwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yasusurukije abafana bari baje kwihera ijisho umukino wa mbere w’iri rushanwa mu ndirimbo ze zitandukanye.

Abandi bahanzi bari muri iyi mikino ya BAL, harimo itsinda rya The Urban Song, Chriss Eazy, Kivumbi King, Bruce Melodie, Ommy Dimpoz na Abby Chams bo muri Tanzania.

Ni mu gihe abavanga indirimbo harimo icyamamare muri uyu mwuga Dj Neptune ukomoka muri Nigeria, hari kandi Dj Toxxyk na DJ Mollar.

Umuhanzi Bruce Melodie usanzwe ari na Ambasaderi wa BK Arena iberamo iyi mikino azaririmba ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, mu gihe Dj Neptune wo muri Nigeria azifashishwa mu kuvanga umuziki.

Umukino wa mbere wakinwe kuri uyu wa Gatandatu wabaye saa 16h00 uhuza Stade Malien yo muri Mali yatsinze Cape Town yo muri Afurika y’Epfo amanota 78 kuri 69. Ni mugihe Saa moya n’igice ikipe ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ya BAL, REG yacakiranye na AL Ahly Sporting Club yo mu Misiri, REG isezererwa itsinzwe amanota 94 ya AL Ahly kuri 77 ya REG.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka