Breaking news : U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

Kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugera tariki ya 1 Ukuboza u Rwanda ruzakira icyiciro cya 2 cyo gushaka tike ya Basketball Africa League kizabera mu Rwanda

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizabera muri Kigali Arena
Iri rushanwa biteganyijwe ko rizabera muri Kigali Arena

Nyuma y’uko ikipe ya Patriots BBC igeze mu cyiciro cya kabiri cya Basketball Africa League, u Rwanda rwasabye kwakira icyiciro cya kabiri cy’iyi mikino.

Nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda, impuzamashyirahamwe ya Basketball ku mugabane wa Africa yemereye u Rwanda kwakira iki cyiciro kugira ngo rukomeze rwitegure kwakira icyiciro cya nyuma kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire yavuze ko bemerewe.

Yagize ati " U Rwanda rwemerewe kwakira ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League, kandi itsinda rya Patriots BBC rikazabera mu Rwanda

Kugeza ubu amakipe yamaze kumenyekana azakina ijonjora rya kabiri ni Patriots BBC yo mu Rwanda, City Oilers yo muri Uganda, yombi yari mu itsinda D riherereye mu gace k’i Burasirazuba.

Hari kandi FAP Basketball yo muri Cameroun na Manga Baskteball yo muri Gabon, zo mu itsinda C rihereye mu Burengerazuba.

Mu itsinda A hakomeje AS Police yo muri Mali na Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria mu gihe mu itsinda B ry’u Burengerazuba batarasoza ijonjora rya mbere.

Mu itsinda E hazamutse, Ferroviario Maputo yo muri Angola na University of Zambia Pacers mu gihe itsinda F riherereye mu Burasirazuba ritarasoza ijonjora rya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka