BK yihariye ibikombe mu irushanwa ry’Amabanki 2018

Amakipe ya banki ya Kigali (BK) muri Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru yegukanye ibikombe mu marushanwa ahuza banki zo mu Rwanda.

Abakinnyi ba BK bashyikiriza igikombe umuyobozi wayo Dr Diane Karusisi
Abakinnyi ba BK bashyikiriza igikombe umuyobozi wayo Dr Diane Karusisi

Banki ya Kigali (BK) muri Volley Ball yatsinze iteye mpaga banki y’Abaturage (BPR), nyuma yuko BPR yagerageje kuzana abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino barimo na Ndamukunda Flavien usanzwe ukina mu kiciro cya mbere.

Ku mukino wa Nyuma muri Basket ball ku kibuga cya GreenHills, ikipe ya BK ya basketball irimo abakinnyi nka Lionel Hakizimana na IHIRWE Robert basigaye ari abakozi ba BK batsindiye Equity bank ku manota 83-62.

Abakinnyi bashyikirizwa igikombe na Ruboneza Prosper wari uhagarariye Ferwafa
Abakinnyi bashyikirizwa igikombe na Ruboneza Prosper wari uhagarariye Ferwafa

Mu mupira w’Amaguru BK yongeye gutwara igikombe itsinze equity bank ibitego 2-0, iyitsindiye kuri Kuri stade Umumena,

Muri iri rushanwa kandi hahembwe n’Abakinnyi bagiye bitwara neza kurusha abandi.

Abakinnyi b'Ikipe y'umupira w'Amaguru bishimira igikombe
Abakinnyi b’Ikipe y’umupira w’Amaguru bishimira igikombe

Mu mupira w’amaguru umukinyi w’Irushanwa yabaye umukozi wa BK Sekamana Leandre wahoze akinira Rayon Sports n’Amavubi mbere yo gusezera kuri ruhago 2014.

Muri Basket Ball Shyaka Olivier usanzwe ukinira ikipe ya REG akaba asanzwe ari n’umukozi wa Equity Bank niwe watowe nk’Uwitwaye neza.

Muri Volley Ball iki gihembo cyahawe Singirankabo Dieudonne usanzwe ukinira Ecobank.

Sekamana Leandre wahembwe nk'umukinnyi w'irushanwa mu mupira w'amaguru yahoze akinira Rayon sports n'Amavubi
Sekamana Leandre wahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa mu mupira w’amaguru yahoze akinira Rayon sports n’Amavubi

Muri iyi mikino yabaga ku nshuro ya kabiri mu mwaka ushize, nabwo BK yari yegukanye byinshi mu bikombe byahataniwe haba muri Basketball, umupira w’amaguru, Volleyball no koga.

Aya marushanwa yateguwe n’Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda (Rwanda Bankers’ Association-RBA), agamije gufasha abakozi ba banki gukora no gukunda siporo ndetse no kubapima indwara zitandura.

Shyaka Olivier usanzwe ukinira ikipe y'igihugu ya Basket ball yakiniraga Equity Bank ahembwa nk'uwitwaye neza muri Basket ball
Shyaka Olivier usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Basket ball yakiniraga Equity Bank ahembwa nk’uwitwaye neza muri Basket ball
Singirankabo Dieudonne wa Eco Bank yahembwe nk'umukinnyi w'irushanwa muri Volley ball
Singirankabo Dieudonne wa Eco Bank yahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa muri Volley ball
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka