BK yatanze inkunga ya Miliyoni 300Frw kuri Basketball y’u Rwanda

Banki ya Kigali yatanze inkunga ya Miliyoni 300Frw azafasha umukino wa Basketball mu Rwanda ku bakuru n’abato.

FERWABA yahise ihabwa Miliyoni ijana z'uyu mwaka w'imikino
FERWABA yahise ihabwa Miliyoni ijana z’uyu mwaka w’imikino

Banki ya Kigali (BK) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, amasezerano y’imyaka itatu.

BK yiyemeje gushyigikira Shampiona z’abakiri bato mu turere twose two mu Rwanda, ikazanatera inkunga Shampiona ya Basketball mu Rwanda (Abagabo n’abagore).

Ku ruhande rwa BK amasezerano yashyizweho umukono na Dr Karusisi Dianne
Ku ruhande rwa BK amasezerano yashyizweho umukono na Dr Karusisi Dianne

Iyi nkunga kandi izagera kuri buri kipe ikina Shampiona ya Basketball mu Rwanda, aho buri yose izajya igenerwa Miliyoni ebyiri buri mwaka.

Amakipe abiri ya mbere muri Shampiona azahabwa Miliyoni 2.5 zo gutegura imikino ys Zone 5.

Hazajya hahembwa kandi abakinnyi 10 bitwaye neza muri Shampiona, aho buri wese azahabwa Milioni imwe kandi bagasinya n’amasezerano yo kuba abambasaderi ba BK.

Muri aya masezerano, BK izajya itanga Miliyoni 100 buri mwaka, aho Milioni 80 zizajya muri Ferwaba mu gutegura ibikorwa bitandukanye, naho Milioni 20 zikazajya mu kuzamura impano z’abakiri bato

BK isinya amasezerano y'ubufatanye na FERWABA
BK isinya amasezerano y’ubufatanye na FERWABA

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Shampiona y’u Rwanda iratangira kwitwa BK Basketball National League.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka