Basketball Zone 5: u Rwanda rwatsinze Kenya mu bahungu no mu bakobwa

U Rwanda rwatsinze Kenya mu bahungu no mu bakobwa batarengeje imyaka 18, mu mikino y’akarere ka gatanu yatangiye ku wa gatandatu tariki 21/07/2012 i Kigali kuri Stade nyota i Remera.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yatsinze iya Kenya amanota 68 kuri 29, naho abakobwa b’u Rwanda batsinda aba Kenya amanota 54 kuri 50. Iyi mikino igamije gushaka itike yo kuzajya mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera muri Mozambique mu bahungu no muri Senegal mu bakobwa.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yagaragaje imbaraga nyinshi ndetse n’ubuhanga bwo kwinjiza imipira mu nkangara kurusha Kenya, kuko kuva umukino utangiye kugeza uranagiye ntibigeze barushwa na Kenya.

Agace ka mbere k’umukino (Quart-Temps) karangiye u Rwanda rufite amanota 24 kuri 12 ya Kenya. Agace ka kabiri karangiye u Rwanda rufite amanota 44 kuri 19, agace ka gatatu karangira u Rwanda rufite amanota 53 kuri 23 naho agace ka kane ari nako ka nyuma karangira u Rwanda rutsinze amanota 68 kuri 29 ya Kenya.

Ikipe y’abakobwa b’u Rwanda n’iya Kenya yombi agaragaza ko abakinnyi bayo batamenyeranye neza, ku buryo ukurikije uko umukino wakinwaga, byari bigoye kumenya ikipe ishobora kuza gutsinda uwo mukino, kuko nta kipe yarushaga indi bigaragara.

Nyuma yo gukina amakipe yombi agenda anganya amanota cyangwa se hakajyamo ikinyuranyo cy’amanota abiri cyangwa atatu gusa, ikipe y’u Rwanda yaje kwikosora iza kongeramo imbaraga cyane cyane mu gace ka nyuma k’umukino, maze umukino urangira utsinze Kenya amanota 54 kuri 50.

Bitewe n’uko iyi mikino yitabiriwe n’amakipe abiri gusa kandi hari haterejwe amakipe atandatu, biteganyijwe ko kuri icyi cyumweru tariki 22/07/2012, u Rwanda na Kenya bongera gukina imikino ya kabiri mu bahungu no mu bakobwa, hagakorwa igiteranyo cy’amanota yavuye mu mikino yombi, bityo hakamenyekana ikipe ya mbere.

Abakobwa b’u Rwanda barakina n’aba Kenya guhera saa kumi, naho abahungu bakine guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri ahaza gutangwa ibigembo ku makipe aza kuba yabaye aya mbere, akanegukana itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka