Basketball zone 5: U Rwanda rurakina na Somalia muri ¼ cy’irangiza

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abagabo irakina umukino wa ½ cy’irangiza na Somalia mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013, mu marushanwa y’akarere ka gatanu akomeje kubera i Dar Es salaam muri Tanzania.

Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza nyuma yo kurangiza ari iya kabiri mu itsida rya mbere yari iherereyemo, iza inyuma ya Misisiri yaje ku mwanya wa mbere muri iryo tsinda.

Somalia ikina n’u Rwana, yo yarangije ari iya mbere mu itsinda rya kabiri irimo. Kimwe n’u Rwanda Somalia iraza kuba ishaka itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzayihuza n’ikipe iza gutsinda hagati ya Misiri na Kenya yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri.

Ikipe izatwara igikombe ku mukino wa nyuma uzakinwa ku wa gatandatu tariki 26/01/2013, ni yo yonyine izabona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Cote d’ivoire muri Kanama uyu mwaka.

Mu rwego rw’abagore, amakipe yitabiriye yose uko ari atandatu yashyizwe mu itsinda rimwe, yose akaba yaragiye ahura hagati yayo hakazabarwa amanota.

Ikipe izabona amanota menshi niyo izahita ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera i Maputo muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka.
Amakipe y’abagore yitabiriye iryo rushanwa ni Kenya, Misiri, Uganda Burundi, u Rwanda na Tanzania.

Kugeza ubu biragoye ko ikipe y’u Rwanda y’abagore yakwegukana umwanya wa mbere wayihesha itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, kuko iri ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kenya na Misiri.

Ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda Misiri ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe (kimwe no mu bagabo), kugirango nibura izamure umubare w’amanota ifite.

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore ni zo zaherukaga kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu mu mikino yabereye i Kigali muri 2011, gusa icyo gihe ntabwo Miriri yitabiriye iyo mikino.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka