Basketball Zone 5: Ikipe z’u Rwanda mu bagabo n’abagoze zabuze itike y’igikombe cya Afurika

Ikipe z’u Rwanda mu bagabo no mu bagore muri Basketball, zabuze itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo kubura umwanya wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu yasojwe ku wa gatandatu tariki 26/01/2013, i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo yari yabashije kugera ku mukino wa nyuma ariko iza gutsindwa na Misiri amanota 82-76. Iyo kipe kandi yari kumwe n’u Rwanda mu mu itsinda rimwe, nabwo yari yaratsinze u Rwanda ku mukino wa mbere amanota 96-57.

Nubwo ikipe y’u Rwanda mu bagabo yabuze iyo tike ariko yakoze akazi gakomeye muri iyo mikino, kuko kuva mu mikino y’amatsinda kugeza ku mukino wa nyuma yatsinze amakipe atanu muri atandatu yari yari kumwe nayo muri iryo irushwanwa.

Uretse ikipe ya Misiri yatsinze u Rwanda ikabona itike imwe rukumbi y’igikombe cya Afurika yaharanirwaga, u Rwanda rwari rwatsinze Kenya, Uganda, Somalia, u Burundi na Tanzania, mu mikino itandukanye yagiye ihuriramo nayo.

Nubwo ku mukino wa nyuma ikipe y’ u Rwanda yatsinzwe, yagaragaje imbaraga nyinshi ndetse no kugerageza guhangana na Misiri yanahabwaga amahirwe yo kuzegukana igikombe na mbere y’uko irushanwa ritangira.

Ugereranyije ikinyuranyo cy’amanota 39 Misiri yari yarushije u Rwanda mu mukino wa mbere, n’ikinyuranyo cy’amanota 6 gusa Misiri yarushije u Rwanda ku mukino wa nyuma, usanga u Rwanda rwaragoye cyane Misiri.

Umukinnyi Gasana Kenneth w’u Rwanda wagaragaje imbaraga n’ubuhanga muri iryo rushanwa, akanagira uruhare runini mu ntsinzi u Rwanda rwagize muri iyo mikino, ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa ryose (Most Valuable Player- MVP).

U Rwanda rubuze itike yo kuzakina igikombe cya Afurika ku ikipe y’abagabo n’iy’abagore, mu gihe ari yo yari yaregukanye igikombe cy’akarere ka gatanu cyaheruka kubera i Kigali muri 2011, gusa icyo gihe ntabwo Misiri yari yacyitabiriye.

Mu rwego rw’abagore, n’ubwo ikipe y’u Rwanda yasoje imikino itsinze Uganda amanota 80-66, yatahukanye umwanya wa kane mu makipe atandatu yitabiriye iryo rushanwa. Mu bagore, amakipe yose yagiye ahura hagati yayo, maze habarwa amanota buri kipe yagiye ibona.

Ikipe ya Kenya yatsinze imikino yose uko ari itanu, ni yo yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu, kuko yatsinze u Rwanda, Misiri, u Burundi, Tanzania na Uganda. Misiri yatsinzwemo umukino umwe, ni yo yegukanye umwanya wa kabiri, naho Uganda ifata umwanya wa gatatu.

Ikipe ya Kenya ni yo izahagararira akarere ka gatanu mu gikombe cya Afurika cy’abagore kizabera i Maputo muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, naho mu bagabo, ako karere kakazahagararirwa na Misiri mu gikombe kizabera i Abidjan muri Cote d’Ivoire muri Kanama uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka