Basketball: Umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi batangira umwiherero

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Vladmir Bosniack, yahamagaye abakinnyi 19 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

Ikipe y' u Rwanda iratangira imyitozo ku wa Kane
Ikipe y’ u Rwanda iratangira imyitozo ku wa Kane

Abakinnyi 19 bahamagawe bazatangira imyitozo ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020.

Ikipe ya Patriots BBC ni yo ifite abakinnyi benshi mu ikipe yahamagawe. Barindwi ni abo muri iyo kipe bakaba ari: Habineza Shaffy, Hagumintwari Steven, Gasana Kenneth Herbert, Jovon Filer Adonis, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Sagamba Sedar.

Ikipe ya REG BBC ni yo ikurikiraho mu kugira abakinnyi benshi bahamagawe aho ifitemo bane ari bo: Kami Kabange, Shyaka Olivier, Kaje Elie na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson .

APR BBC ifitemo abakinnyi batatu: Niyonkuru Pascal uzwi nka Kacheka, Niyonsaba Bienvenue na Ntwari Marius Tresor.

IPRC Kigali BBC ifite umukinnyi umwe ari we Uwitonze Justin. IPRC Huye ifitemo Bugingo Kabare Hubert naho, UGB ifitemo Muhizi Prince.

Abakinnyi batatu ni bo bahamagawe bakina hanze y’ u Rwanda. Abo ni: Mukama Jean Victor ukinira Ari’s Leeuwarden yo mu Buholandi, Ngoga Elias ukinira Blinn Junior College muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Schommer Kalekezi ukina muri Fribourg Olympic yo mu Busuwisi.

U Rwanda rusanzwe rufite itike yo kuzitabira imikino ya nyuma kuko ari rwo ruzakira iki gikombe. Gusa rwashyizwe mu itsinda rya Kane mu rwego rwo kurufasha kwitegura neza.

U Rwanda ruri kumwe na Mali, Algeria na Nigeria.

Gahunda y’imikino y’ijonjora yo gushaka itike ya Afro-Basket 2021 iteye mu buryo bukurikira:

Tariki ya 26 Ugushyingo 2020:

Rwanda vs Mali

Tariki 28 Ugushyingo 2020:

Rwanda vs Nigeria

Tariki ya 29 Ugushyingo 2020:

Rwanda vs Algeria

Tubibutse ko imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izatangira tariki ya 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka