Basketball: Umunsi wa mbere wa Shampiyona mu busesenguzi

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, shampiyona ya basketball mu Rwanda 2022-2023 mu cyiciro cy’abagabo yarinikije, aho tugiye kurebera hamwe ibyaranze umunsi wa 1 n’uwa 2.

Umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball waranzwe n'ishyaka ryinshi
Umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball waranzwe n’ishyaka ryinshi

Shampiyona y’uyu mwaka igizwe n’amakipe 12 arimo10 yari asanzwe akina mu cyiciro cya mbere yiyongereyeho amakipe 2 yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, avuye mu cyiciro cya kabiri ariyo Orion Basketball Club ndetse na Kigali Titans Basketball club.

Aya makipe yose uko ari 12 mu mpera z’icyumweru gishize yose yakinnye imikino yayo ibaza, ari nayo tugiye turebera hamwe uko yitwaye.

Imwe mu mikino yari ihanzwe amaso

N’ubwo nta mukino uruta undi ariko hari imwe mu yari ihanzwe amaso cyane ku munsi wa mbere, aha twavuga nk’uwagombaga guhuza REG BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, ndetse na ORIONS Basketball Club.

Beleck Bell wa REG acikana umupira abakinnyi ba Orions
Beleck Bell wa REG acikana umupira abakinnyi ba Orions

Ikipe ya REG BBC yagiye gukina uyu mukino yibazwaho cyane ndetse inashidikanywaho, ku musaruro ishobora kuza gutanga nyuma yo gutandukana n’abakinnyi bayo bakomeye ndetse banayihesheje igikombe cya shampiyona, nka Nshobozwabyosenumukiza Wilson, kapiteni wayo Kaje Elie ndetse na Axel Mpoyo, bose bagiye mu ikipe ya APR BBC, mu gihe yo yinjije abakinnyi babiri; Mutabaruka Victor yakuye muri APR ndetse na Jean de Dieu Umuhoza bakuye mu ikipe ya UGB ariko badahwanyije ubushobozi n’abagiye.

Usibye abakinnyi iyi kipe yabuze, REG BBC yatandukanye kandi n’uwari umutoza mukuru wabahesheje ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, Umunya-Tanzania, Henry Mwinuka werekeje mu ikipe ya Patriots BBC.

Uyu mukino ikipe ya REG BBC yawutsinze biyoroheye n’amanota 103 kuri 51 ya ORIONS BBC. Ikipe ya REG BBC yongeye gukina undi mukino na IPRC MUSANZE maze nawo iwutsinda ku manota 114 kuri 44.

REG BBC yatangiye neza shampiyona
REG BBC yatangiye neza shampiyona

Undi mukino wari witezwe ku munsi wa mbere wa nshampiyona ni uwahuje ikipe ya PATRIOTS ndetse na Kigali Titans nayo iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere, aho ndetse abenshi batatinyaga kuvuga ko ushobora kuza kuba umukino ukomeye kurusha indi, bishingiye ku bakinnyi bashya kandi beza ikipe ya Kigali Titans yamaze kugura, barimo nk’umunya-Nigeria Francis Chijioke Azolibe wakinaga muri City Oilers yo muri Uganda, William Kiah Perry Umunyamerika wavuye muri Ferroviário da Beira yo muri Mozambique, ndetse akaba yaranakinnye imikino ya BAL. Ikipe ya Patriots yo nta gishya yagaragazaga nk’imbaraga nshya usibye umutoza Henry Mwinuka wari wagarutse muri iyi kipe.

Ikipe ya Kigali Titans niyo yatsinze uyu mukino n’amanota 98 kuri 85 ya Patriots, ndetse umukinnyi Munyeshuri Thierry wakiniraga ikipe ya Espoir BBC umwaka ushize ubu akaba akinira Kigali Titans, aba umukinnyi wahize abandI mu gutsinda amanota menshi, kuko yatsinze amanota 42 wenyine mu mukino.

Ikipe ya APR BBC nayo yagombaga kurebwaho ku munsi wa mbere wa shampiyona, nyuma yo kwiyubaka igura abakinnyi batandukanye kandi bakomeye, Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Axel Mpoyo, Kaje Elie, umukongomani Fula Nganga Rolly ndetse na Ntore Habimana, bose basanzwe bakinira ikipe y’igihugu.

Umukinnyi wa K. Titans William Kiah Perry, Umunyamerika wavuye muri Ferroviário da Beira ya Mozambique
Umukinnyi wa K. Titans William Kiah Perry, Umunyamerika wavuye muri Ferroviário da Beira ya Mozambique

Iyi kipe nayo yakinnye imikino 2 ku wa gatandatu no ku cyumweru, aho yombi ikipe ya APR BBC yatsinze amanota arenze ijana.

Umukino wa mbere ikipe ya APR BBC yatsinze IPRC MUSANZE amanota 106 kuri 36, naho undi mukino itsinda IPRC HUYE amanota 116 kuri 23.

Ishusho y’umunsi wa mbere mu mboni y’umunyamakuru

Kimwe mu byagaragaye ni uko uyu mwaka muri shampiyona ya Basketball tuzabona ihangana rikomeye, ariko cyane ku makipe nibura 3 asanzwe n’ubundi akomeye, ndetse hakiyongeraho na Kigali Titans nayo ifite abakinnyi bakomeye bari ku rwego rwa shampiyona yo mu Rwanda.

Ku makipe ya IPRCs biracyakomeye cyane ko yahangana ku rwego rwo kuza mu makipe nibura 4 ya mbere, kugira ngo azakine playoffs.

Munyeshuri Thierry ukinira Kigali Titans yatsinze amanota 42 mu mukino wenyine
Munyeshuri Thierry ukinira Kigali Titans yatsinze amanota 42 mu mukino wenyine

Dore uko imikino yagenze.

Ku wa gatanu:

REG 103-51 Orions
Patriots 85-98 Kigali Titans

Ku wa gatandatu:

APR 106-36 IPRC Musanze
Tigers 70-62 IPRC Huye

Ku cyumweru:

REG 113-44 IPRC Musanze
APR 116-23 IPRC Huye
Espoir 81-71 Orions

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka