Basketball U18: U Rwanda rwatsinzwe na Mali

Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 batangiye imikino y’igikombe cya Afurika batsindwa na Mali amanota 67 kuri 49.

Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri aho ikipe y’u Rwanda yahuraga n’igihugu cya Mali kinabitse iki gikombe. Umukino wabereye mu nzu y’imikino ya PALAIS NATIONAL DE LA CULTURE ET DES SPORTS MAHAMASINA ibarizwa mu mujyi wa ANTANANARIVO ho mu gihugu cya Madagascar.

Abdramane KANOUTE wa Mali ashakisha inzira
Abdramane KANOUTE wa Mali ashakisha inzira

Ikipe y’igihugu y’ingimbi za Mali niyo yatangiye neza umukino nkaho agace ka mbere karangiye imaze gushyira ikinyuranyo cy’amanota 5 hagati yayo n’ u Rwanda kuko agace ka mbere karangiye ari amanota 16 ya Mali kuri 11 y’ u Rwanda.

Mu gace ka kabiri abasore b’ u Rwanda bagerageje kuzamura amanota babifashijwemo n’umukinnyi nka Hubert Sage Kwizera gusa nta cyo byatanze kuko agace ka kabiri kaje kongera kwegukanwa na Mali kuko karangiye u Rwanda rufite amanota 14 mu gihe Mali yo yari imaze kuzuza amanota 22, amakipe yombi ajya kuruhuka ingimbi za mali ziri imbere.

Bakiva kuruhuka, u Rwanda rwongeye kugaragaza integer nke mu gace ka gatatu aho rwatsizemo amanota 8 gusa mu gihe Mali yo yagatsinzemo amanota 16.

U Rwanda rwaje kwegukana agace ka nyuma kuko rwakegukanye ku manota 16 mu gihe mari yo yari imaze gutsinda amanota 13 gusa.

Nubwo u Rwanda rwagegukanye agace ka nyuma ntacyo byamaze kuko Mali yari imaze kuzuza amanota 67 muri rusange mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze amaota 49.

Muri uyu mukino, umukinnyi Amadou Doumbia wa Mali niwe watsinzemo amanota menshi aho yatsinze amanota 24 naho Hubert Sage Kwizera w’u Rwanda we atsinda amanota 13.

Ejo ni ikiruhuko ku ikipe y’u Rwanda, izagaruka mu kibuga ihura na Guinea ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka