Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi imikino y’akarere ka gatanu

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball y’abagore yatangiye itsindwa na Sudani y’Amajyepfo mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika “FIBA WOMEN’S AFROBASKET 2023 ”.

Ikipe y’u Rwanda itsinzwe na Sudani y’Amajyepfo amanota 54 kuri 40 mu mukino wa mbere u Rwanda rwari rukinnye muri iri rushanwa riri kuberamu gihugu cya Uganda ndetse ukaba wari umukino wa kabiri ku ikipe y’igihugu ya Sudan yepfo yari ikinnye nyuma yo gutsindwa amanota 83 kuri 68 na Misiri umukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri.

U Rwanda rwatangiye nabi rutsindwa na Sudani y'Amajyepfo
U Rwanda rwatangiye nabi rutsindwa na Sudani y’Amajyepfo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Uganda hamwe n’andi makipe basangiye akarere ka gatanu aho barimo gushaka itike y’imikino y’afurika “FIBA WOMEN’S AFROBASKET 2023 ” izabera mu Rwanda muri nyakanga uyu mwaka.

Faustine Mwizerwa w'u Rwanda agerageza gushaka intsinzi
Faustine Mwizerwa w’u Rwanda agerageza gushaka intsinzi

U Rwanda rwatangiye neza uyu mukino kuko agace ka mbere rwakegukanye ku manota 18 kuri 8 gusa ya Sudani y’Epfo byagaragaraga ko uyu mukino ushobora kuza korohera abakinnyi b’u Rwanda.

Diamond Richardson wambaye no8, ni umukinnyi mushya w'u Rwanda
Diamond Richardson wambaye no8, ni umukinnyi mushya w’u Rwanda

Mu gace ka kabiri ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo yazamuye uburyo bwo gutsinda maze ikegukana ku manota 13 kuri 11 y’ u Rwanda ariko bajya kuruhuka u Rwanda ruyoboye muri rusange n’amanota 24 kuri 21 ya Sudani y’Epfo.

Mu gice cya kabiri u Rwanda ntabwo rwahiriwe n’intagiriro zacyo kuko ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo yayoboye agace ka gatatu maze ikegukana ku manota 18 kuri 12 y’u Rwanda bivuze ko Sudani yari ihise iyobora umukino ku giteranyo.

Agace ka kane ari nako ka nyuma ntikahiriye abakobwa b’u Rwanda kuko muri aka gace batsinzemo amanota 4 gusa mu gihe Sudani y’Epfo yo yari imaze gutsinda amanota 15 byanahise bituma Sudani yepfo yegukana umukino ku giteranyo cy’amanota 54 kuri 40 y’ u Rwanda.

Muri uyu mukino kandi ku ruhande rw’u Rwanda hagaragayemo umukinnyi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika witwa Diamond Richardson gusa ubonako ntacyo yakoze cyane ko mu minota 17 yakinnye nta nota na rimwe yabashije gutsinda.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa kane rukina n’ikipe y’igihugu ya Kenya mbere y’uko rukina na Misiri kuri uyu wa gatanu ndetse bakazasoreza ku ikipe y’igihugu ya Uganda ku munsi wo kuwa Gatandatu.

Kabone nubwo u Rwanda rwatsindwa ariko ntacyo bizahindura ku kuba u Rwanda ruzakina iyi mikino kuko rusanzwe rufite itike nk’igihugu kizakira iyi mikino izabera I Kigali muri Nyakanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka