Basketball: U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira irushanwa rya FIBA Women AfroBasket 2023

Minisiteri ya siporo u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika (FIBA-AFRICA ) yo gutegura no kwakira igikombe cya Afurika mu bagore (FIBA Women AfroBasket 2023) giteganyijwe muri Kamena 2023

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa MUNYANGAJU ndetse na Dr Alphonse Bilé uhagarariye Fiba Africa mu karere, mu muhango wabereye ku cyicaro cya MINISPORTS.

U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya mbere irushanwa rya AfroBasket y'abagore
U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya mbere irushanwa rya AfroBasket y’abagore

U Rwanda binyuze muri federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ndetse na Minisiteri ya Siporo, bazakira ibihangange mu mukino wa Basketball muri Afurika mu bagore kuva tariki ya 27 Kamena kugeza tariki 06 Kanama.

Ibihugu 12 ni byo bizateranira i Kigali birangajwe imbere n’ikipe y’igihugu ya Senegal ibitse iki gikombe inshuro 11, ndetse na Nigeria ifite igikombe giheruka ndetse ikaba imaze no kugitwara inshuro eshatu zikurikiranya.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore iheruka mu marushanwa mu gihugu cya Uganda
Ikipe y’u Rwanda y’abagore iheruka mu marushanwa mu gihugu cya Uganda

Muri 2022 u Rwanda rwasezerewe mu gushaka itike yo gukina iri rushanwa ku rwego rw’akarere amarushanwa yabereye mu Rwanda, aho rwasoje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Misiri na Kenya yegukanye igikombe.

U Rwanda Rwigeze kwakira irushanwa nk'iri ariko mu cyiciro cy'abagabo ryegukanwa na Tuniziya
U Rwanda Rwigeze kwakira irushanwa nk’iri ariko mu cyiciro cy’abagabo ryegukanwa na Tuniziya

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda rwakiriye irushanwa rya AfroBasket y’abagore gusa si u bwa mbere AfroBasket ije I kigali kuko muri 2021 u Rwanda rwakiriye iy’abagabo yanegukanywe na Tunisia.

Mu rwego rwo kwitegura AfroBasket ikipe y’igihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare yitabiriye imikino y’akarere ka gatanu yabereye mu gihugu cya Uganda, gusa niyabasha gutsinda umukino n’umwe mu mikino yose yakinnye ariko umutoza w’igihugu Dr Cheikh Sarr akaba yari yatangaje ko intego bari bafite atari ukwegukana igikombe ahubwo yari ugutegura ikipe y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka