Basketball: U Rwanda rwasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi nyuma yo kunanirwa kwerekeza mu gice cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Nyuma yo gutsindwa na Tunisia amanota 76 kuri 66 ku mugoroba tariki 03 Nyakanga 2022 byatumye urugendo rw’ikipe y’Igihugu rushyirwaho akadomo bituma u Rwanda rusoza imikino yo mu matsinda ari urwa nyuma.

U Rwanda ntabwo rwatangiye neza agace ka mbere k’umukino kuko karangiye u Rwanda rutsinze amanota 11 mu gihe Tunisia yo yari imaze gutsinda amanota 16.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ikipe ya Tunisia iri imbere n’amanota 39 kuri 29 y’u Rwanda bivuze ko hari harimo ikinyuranyo cy’amanota 10.

Salah Mejri wa Tunisia ni we wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze gutsinda amanota 10 naho ku ruhande rw’u Rwanda, Kendall Gray ni we wari umaze gutsinda amanota menshi aho yari amaze gutsinda amanota 6.

Agace ka gatatu ni agace karanzwe no guhindagura abakinnyi ku mutoza Sarr utoza u Rwanda aho yinjijemo abasore nka Patrick Ngabonziza na Emile Galois Kazeneza maze akuramo abakinnyi nka Williams, Kenneth GASANA na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné. Ibi ntacyo byafashije ikipe kuko agace ka gatatu karangiye Tunisia ifite amanota 61 kuri 44 y’u Rwanda.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, ikipe ya Tunisia yakomeje kuzamura ikinyuranyo binyuze ku mukinnyi wabo Salah Mejri wari umaze kuzuza amanota 16 wenyine. Umukino wegukanywe n’ikipe ya Tunisia itsinze amanota 76 kuri 66 n’ikinyuranyo cy’amanota 10.

Urugendo rw’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi rwarangiriye aho kuko u Rwanda rwasoje ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 7 inyuma ya Sudani y’Epfo, Tunisia ndetse na Cameroon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka