Basketball: U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr nta mpinduka yari yakoze ugereranyije n’ababanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudani y’Epfo ku munsi wari wabanje.

U Rwanda rwatangiriye hejuru cyane bigaragara ko rurimo kurusha Cameroon. Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza agace ka mbere nk’aho yari imaze gutsinda amanota 10 mu minota 4 ikipe ya Cameroon itarabona inota na rimwe.

Agace ka mbere kaje kwegukanwa n’ikipe y’u Rwanda ku manota 19 mu gihe Cameroon yo yarimaze gutsinda amanota 7. Williams Robeyns ni we wari umaze gutsindamo amanota menshi kuko yari amaze gutsinda amanota 5.

Robeyns Williams wambaye 6 yigaragaje muri uyu mukino
Robeyns Williams wambaye 6 yigaragaje muri uyu mukino

Agace ka kabiri na ko ntikagoye ikipe y’u Rwanda kuko bakegukanye ku manota 34 kuri 15 ya Cameroon bajya kuruhuka u Rwanda rumaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 19. Muri ako gace Williams Robeyns yongeyeye kwigaragaza kuko yasoje afite amanota 10 muri rusange.

Nyuma y’akaruhuko, ikipe ya Cameroon yaje ishaka kugabanya ikinyuranyo yari yashyizwemo n’u Rwanda gusa ntibyayikundira kuko u Rwanda rwongeye kwegukana agace ka gatatu ku manota 48 kuri 35 ya Cameroon, bivuze ko hari hakirimo amanota 13 y’ikinyuranyo.

Kendall Gray w'u Rwanda ahanganye na Paul Eboua wa Cameroon
Kendall Gray w’u Rwanda ahanganye na Paul Eboua wa Cameroon

Agace ka kane ari na ko ka nyuma, ikipe ya Cameroon ibifashijwemo na Fabien watsinze amanota 19 muri aka gace yagerageje kugabanya ikinyuranyo gusa ntibyabakundira kuko ikipe y’u Rwanda yakomeje kwihagararaho yegukana umukino ku manota 59 kuri 51 ya Cameroon, bivuze ko hari hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 8.

Umunya-Cameroon Fabien Quentin Philbert Ateba ni we watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 19 akurikirwa n’umunyarwanda Williams Robeyns watsinze amanota 13.

Gasana Kenneth agenzura umupira
Gasana Kenneth agenzura umupira

U Rwanda ni wo mukino wa mbere rutsinze kuva iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi yatangira ndetse ubu rukaba rugejeje amanota 6 mu itsinda rya kabiri cyangwa Group B.

Kuri iki Cyumweru nibwo u Rwanda rukina umukino warwo wa nyuma aho rucakirana na Tunisia.

Undi mukino wabaye ku wa Gatandatu, ikipe ya Cape Verde yatsinze Uganda amanota 87 kuri 78.

Abafana bari babukereye
Abafana bari babukereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka