Basketball: U Rwanda rutsinzwe na Sudani y’Epfo i Kigali

Ni umukino watangiye u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y’Epfo kuko mu duce tubiri tw’iri rushanwa twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sudani y’Epfo yo yinjiye muri uyu mukino ifite amanota 6 kuko yatsinze imikino yose.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Kenneth GASANA ari na we kapiteni, Axel Mpoyo, Ndayisaba Ndizeye, Williams Robeyns ndetse na Kendall Grey.

Sudani y’Epfo yatangiye agace ka mbere neza ndetse igenda ishyiramo n’ikinyuranyo kigaragara kuko ubwo haburaga iminota 2 ngo agace ka mbere karangire, yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 9.

Sudani y’Epfo yegukanye agace ka mbere (first quarter) ku manota 22 kuri 13 y’ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda.

Ubwo agace ka kabiri katangiraga, umutoza w’u Rwanda yongeye kutagirira icyizere abakinnyi b’u Rwanda barimo nka kapiteni Gasana Kenneth, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Hagumintwari Steve ndetse na Axel Mpoyo, aba bose bakaba bari bitabajwe mu gace ka mbere.

Nshobozwabyosenumukiza (ufite umupira) yatsinze amanota arindwi muri uyu mukino
Nshobozwabyosenumukiza (ufite umupira) yatsinze amanota arindwi muri uyu mukino

N’ubwo ibi byose umutoza yabikoze mu rwego rwo gushakisha intsinzi ariko ntibyamuhiriye kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka (half time) u Rwanda rumaze gushyirwamo ikinyuranyo cy’amanota 17 kuko bagiye kuruhuka Sudani y’Epfo iyoboye n’amanota 42 kuri 25.

Agace ka gatatu katangiranye impinduka ku ikipe y’u Rwanda aho umutoza w’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr, yongeye kugarura ya kipe yari yabanjemo.

U Rwanda rwagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’amanota 17 rwari rwashyizwemo na Sudani y’Epfo maze rwegukana agace ka gatatu ku manota 23 ku 10 bivuze ko hari hasigayemo amanota 4 y’ikinyuranyo kuko Sudan y’Epfo yari ikiri imbere n’amanota 52 kuri 48 y’u Rwanda.

Mugabe Aristide uherutse gusezera mu ikipe y'Igihugu, yashimiwe hagati mu mukino
Mugabe Aristide uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu, yashimiwe hagati mu mukino

Agace ka kane karimo ishyaka ryinshi ku ikipe y’u Rwanda yari imaze gutsinda agace ka gatatu ari nako abatoza ku mpande zombi bakora impinduka.

U Rwanda rwakoze agashya aho rwamaze iminota 6 yose nta nota na rimwe ruratsinda mu gihe Sudani yepfo yari imaze gutsinda amanota 14.

Sudani y’Epfo yaje kwegukana umukino itsinze u Rwanda ku manota 73 kuri 63 ndetse n’ikinyuranyo cy’amanota 10, bivuze ko u Rwanda rukomeje kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 gusa.

Uyu mukino kandi witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uherekejwe na Minisitiri wa Siporo Madamu Munyangaju Aurore Mimosa.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (5pm) rukina na Cameroon.

Mu mukino wabanje, Cape Verde yatsinze Nigeria amanota 79 kuri 70.

Umukinnyi w'u Rwanda, Ntore Habimana, aha yashakishaga inzira
Umukinnyi w’u Rwanda, Ntore Habimana, aha yashakishaga inzira
Abafana b'u Rwanda bari babukereye gusa ntacyo byatanze
Abafana b’u Rwanda bari babukereye gusa ntacyo byatanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka