Basketball:U Rwanda rubonye itike yo gukinira umwanya wa Gatanu

ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket yatsinze Mazambique mu irushanwa ry’Afurika ry’abatarengeje imyaka 16 bituma amahirwe yo kuza ku mwanya wa gatanu yiyongera.

U Rwanda rutsinze Mozambique rubona amahirwe yo gukinira umwanya wa 5
U Rwanda rutsinze Mozambique rubona amahirwe yo gukinira umwanya wa 5

Aya makipe yakinnye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 ntabwo yari yabashije kubona itike ya ½ bityo asigara ahatanira kuza ku mwanya mwiza bahatanira kujya ku rutonde.

Uwo mukino wahiriye u Rwanda rwatsinze amanota 67 kuri 33 ya Mozambique bituma u Rwanda ruzakina umukino wa nyuma ruhatanira umwanya wa 5 n’uwa 6 aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gukina hagati ya Madagascar n’Ibirwa bya Maurice.

Muri uwo mukino wahuje u Rwanda na Mozambique, u Rwanda rwakomeje kugenda imbere kuko uduce tubiri twa mbere twarangiye ari amanota 29 kuri 15 ya Mozambique.

Agace ka gatatu n’aka kane nabwo Mozambique yadutsinzwe aho agace ka gatatu yagatsinzwe ku manota 23 kuri 15 mu gihe aka nyuma ka kane yagatsinzwe ku manota 15 y’u Rwanda kuri 3 ya Mozambique bityo umukino urangira ari 67 kuri 33.

Amakipe agomba gukina muri ½ ni Misiri,Mali,Algeria ndetse na Tunisia hakaba ari naho hazavamo ikipe itwaye igikombe cy’uyu mwaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka