Basketball: Titans BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona ya 2022

Titans BBC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo, ‘FERWABA PRE-SEASON TOURNAMENT 2022, Division 2’, itsinze Orion ku mukino wa nyuma, amanota 70 kuri 61.

Ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, nibwo hasojwe irushanwa ribanziriza shampiyona mu kiciro cya Kabiri mu bagabo, aho ndetse iryo rushanwa ryari n’ubwambere rikinwe.

Iryo rushanwa ryateguwe na FERWABA, ryitabirwa n’amakipe agera kuri 14, ryatangiye gukinwa taliki ya 11 Gashyantare 2022.

Visi Perezida muri FERWABA, Nyirishema Richard ashyikiriza igikombe kapiteni wa Titans
Visi Perezida muri FERWABA, Nyirishema Richard ashyikiriza igikombe kapiteni wa Titans

Iryo rushanwa ryaratunguranye ku bijyanye n’urwego abakinnyi baryo bari bariho, bitandukanye n’ibyo bacyekaga kuko urwego rwabo rwari hejuru cyane, yewe n’amwe mu makipe yitabiriye yari yiganjemo abakinnyi bari basanzwe bakina mu kiciro cya mbere.

Ikipe nka OLION ifite abakinnyi 9 bari basanzwe bakina mu kiciro cya mbere, barangajwe imbere na Nshizirungu Patrick na Ncogoza Brunel, bahoze bakinira ikipe ya REG, naho ikipe nka Titans yo ikaba ifite abakinnyi barenga 7, nabo bari basanzwe bamenyerewe mu kiciro cya mbere.

Ayo makipe yombi yahuraga ku mukino wa nyuma, yari mu itsinda rimwe [A]. Mu mukino wari uwa mbere muri iryo tsinda waje guhuza aya makipe, Titans nabwo yari yitwaye neza itsinda Orion amanota 71 kuri 60 [18-18, 20-13, 9-16 & 24-13]. Uwatsinze amanota menshi ejo kuri final ni Umeadi Emmanuel wa Titans, aho yatsinze 25.

Titans BBC ikaba itwaye icyo gikombe idatsinzwe, kuko yatsinze imikino 6 yakinnye muri iri rushanwa.

Iyo kipe ya Titans, yageze ku mukino wa nyuma isezereye Inspired Generation, ni mu gihe Orion yo yahageze isezereye The Hoops.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3, Inspired Generation yaje gutsinda The Hoops amanota 86 kuri 71.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka