Basketball: Shampiyona y’abagore izatangira tariki 18 Ugushyingo

Nyuma y’igihe kinini shampiyona ya Basketball mu rwego rw’abagore yaratinze gutangira, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje ko izatangira tariki 18 /11/2012.

Gutinda kw’iyi shampiyona ahanini byatewe n’umubare mutoya w’amakipe yari yariyandikishije, kuko ubusanzwe habaga hari amakipe arenga atanu, ariko ubwo shampiyona yari igiye gutangira hari hariyandikishije amakipe atatu gusa bituma isubikwa.

Mu kiganiro twagiranye na Richard Mutabazi, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, yatubwiye ko ubu bamaze kubona amakipe ane gusa, ngo ariko byanze bikunze shampiyona izakinwa.

Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda, APR BBC, RAPP (Rwandans Allied for Peace) niyo yari yarabashije kwiyandikisha igihe yabisabwaga ndetse anatanga ibyangobwa bigaragaza ko bemeza ko bazitabira shampiyona (fiche d’engagement).

Ubwo amakipe y’abagore yari yongerewe iminsi yo gukomeza kwiyandikisha, hiyongereyemo indi kipe nshya muri shampiyona yitwa Ubumwe ikorera mu Gatenga.

Kigali Institute of Education (KIE) na Cercle Sportif de Kigali (CSK) na yo yateganyaga kwandikisha amakipe yabo y’abagore muri shampiyona ariko ngo ntabwo baragaragaza ubushake bwo kwiyandikisha; nk’uko FERWABA ibitangaza.

Indi mpamvu yatumye iyo shampiyona itinda gutangira, harimo amwe mu makipe akinisha abakinnyi b’abanyeshuri ku buryo byagoranye ko bajya babona umwanya uhagije wo gukina, kandi iki gihe ari icy’ibizamini.

N’ubwo shampiyona izatangira tariki 18/11/2012 kandi ibizamini by’abo banyeshuri bizarangira neza tariki 25/11/2012, ubuyobozi bwa FERWABA buvuga ko ku munsi wa mbere wa shampiyona bazapanga amakipe adafite abanyeshuri bazakora ibizamini.

Shampiyona y’abagore nitangira, izasanga iy’abagabo igeze hagati, kuko amakipe y’abagabo yamaze gusoza imikino ibanza (Phase aller), kandi amashampiyona yombi yaragombaga gutangirira igihe kimwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka