Basketball: Shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatandatu KBC ikina na 30 Plus

Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012, aho KBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka ikina n’ikipe nshya yitwa 30 Plus, Nyuma y’uko yari yasubitswe icyumweru cyose kubera amakipe yatinze kwiyandikisha.

Kuva mbere y’uko isubikwa yabanje gutinda gutangira kubera ibibazo by’amikoro y’amakipe, biri no mu byatumye amwe muri yo atinda kwiyandikisha kuko atari yizeye ko azitabira shampiyona y’uyu mwaka.

Mu kiganiro n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) Richard Mutabazi, yatangaje ko ubu noneho amakipe yamaze kwiyandikisha, ku buryo byanze bikunze shampiyona igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu.

Uretse Kigali basketball Club (KBC) izakina na 30 Plus ku Kimisagara saa Munani , indi mikino iba kuri uyu wa Gatandatu; United Basketball Generation (UGB) irakina na Kaminuza y’u Rwanda saa tanu kuri Club Rafiki I Nyamirambo, Espoir ikine na Rusizi kuri Rafiki saa Munani.

APR BBC ifite ibikombe byinshi bya shampiyona irakina na Cercle Sportif de Kigali (CSK), umukino ukabera muri Cercle saa munani.

N’ubwo amakipe azitabira shampiyona yamaze kwiyandikisha, ngo haracyari ikibazo cy’amwe mu makipe ataruzuza ibyangombwa bisabwa abakinnyi bashya yaguze baba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Umunyamabanga wa FERWAFA yavuze ko basabye amakipe yose arebwa n’icyo kibazo ko yaba yabirangije kuri uyu wa Gatandatu saa Tanu mbere y’uko imikino ya Shampiyona itangira, kuko umukinnyi utujuje ibyangombwa bisabwa atazemererwa gukina.

N’ubwo shampiyona y’u Rwanda y’abagabo itangijwe n’amakipe umunani, Umunyamabanga wa FERWABA avuga ko amakipe ashobora kuzaba Icyenda, kuko bagitegereje KIE ishobora kwiyandikisha vuba, yazana ikipe y’abagabo n’iy’abagore.

Mu rwego rw’abagore, Umunyamabanga wa FERWABA yemeza ko ko shampiyona yabo izangira mu byumweru bibiri bitewe n’ubucye bw’amakipe.

Ati: “Ubu dufite amakipe ane gusa. Ntabwo rero shampiyona yatangirira rimwe n’iy’abagabo bafite kugeza ubu amakipe umunani kuko baramutse batangiye gukina ubu shampiyona yahita irangira, iy’abagabo ari ntaho yari yagera.

Turateganya ko KIE izandikisha ikipe y’abagore ku buryo nibura shampiyona yatangira nko mu byumweru bibiri biri imbere”.
Kugeza ubu amakipe yamaze kwiyandikisha mu rwego rw’abagore ni APR BBC, Kaminuza y’u Rwanda, Cercle Sportif de Kigali (CSK) na Rwandans Allied for Peace and Progress (RAPP), hakaba hategerejwe na KIE.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwiriwe njye mba i rubavu gisenyi mwamfasha mukampa site ya federation ko ndi umutoza wabana bato bakina basketball mpisemo kubinyuza kuri mwe kuko niho nizeye kuyibona cyangwa munyoherereze e-mail ya ferwaba murakoze

irankunda salomon yanditse ku itariki ya: 14-10-2012  →  Musubize

wiliwe aya makuru muduhaye ntabwo acukumbuye FERWAFA FERWABA FERWA.... NA FERWA..... BIRATANDUKANYE mudufashe mutubwire ibi byo kandi mutubwire nibaejo hari ka match
murakoze

kwibuka yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka