Basketball: REG yashimangiye ubudahangarwa itsinda Patriots, Tigers itsinda Espoir

Ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 77 kuri 64 ,Tigers itsinda Espoir BBC amanota 102 kuri 97.

Ngenzahayo Malik ukinira Tigers BBC ufite umupira , na Kundwa Thierry wambaye 6 ukinira Espoir BBC aha bari bahanganye
Ngenzahayo Malik ukinira Tigers BBC ufite umupira , na Kundwa Thierry wambaye 6 ukinira Espoir BBC aha bari bahanganye

Ni mu mikino y’umunsi wa Karindwi wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020, muri sitade nto i Remera.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hatangiye umukino wahuje ikipe ya Espoir BBC yakinnye na Tigers BBC. Ni umukino wari ukomeye kuko Tigers BBC yatsinze ikinyuranyo cy ’amanota atanu.

Tigers yinjiye mu mukino neza, dore ko mu gace ka mbere yatsinzemo amanota 30 kuri 17 ya Espoir BBC, agace ka kabiri Espoir yazamuye imbaraga itsinda amanota 35 kuri 30 ya Tigers BBC. Agace ka gatatu Espoir BBC yashyizemo intera ikomeye dore ko yatsinze amanota 35 kuri 14 ya Tigers. Mu gace ka kane ikipe ya Tigers yazamuye amanota itsinda 20 kuri 14 ya Tigers BBC yegukana umukino itsinze amanota 102 kuri 97 ya Espoir BBC.

Ubwugarizi bwa Tigers BBC bwabanje kugora Espoir BBC
Ubwugarizi bwa Tigers BBC bwabanje kugora Espoir BBC

Kasongo Bobo ukinira Espoir BBC yatsinze amanota 37 muri uyu mukino. Yakurikiwe na Ngezahayo Malik ukinira Tigers watsinze amanota 28.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wari uw’umunsi. Imbere y’abafana benshi, ikipe ya Patriots BBC yatangiye umukino neza aho yatsinze amanota 23 kuri 14 ya REG BBC.

Ikipe ya REG BBC
Ikipe ya REG BBC

Mu gace ka kabiri REG BBC yazamuye amanota menshi aho yatsinze amanota 30 ku manota 9 ya Patriots BBC iyishyiramo ikinyuranyo gitanga intsinzi. Mu gace ka gatatu Patriots BBC yatsinzemo amanota 20 kuri 17 ya REG BBC. Kuri Patriots BBC byari ihurizo gukuramo ikinyuranyo yashyizwemo mu gace ka kabiri. Agace ka kane karangiye REG itsinze amanota 16 kuri 12 ya Patriots BBC. REG BBC yatsinze umukino ku manota 77 kuri 64 ya Patriots BBC.

Ikipe ya Patriots BBC
Ikipe ya Patriots BBC

Umukinnyi w’umukino yabaye Hagumintwari Steven ukinira Patriots BBC watsinze amanota 20. Yakoze Robo (Rebounds) 10 n’imipira yavuyemo amanota (assists) 6.

Gutakaza umukino kuri Patriots BBC byatumye itsindwa umukino wa kabiri, REG BBC ikomeza urugendo rwo kudatsindwa muri shampiyona.

Kundwa Thierry wa Espoir BBC ashaka gutsinda
Kundwa Thierry wa Espoir BBC ashaka gutsinda
Abatoza ba REG umukino byabasabaga kuwusoma bihagije
Abatoza ba REG umukino byabasabaga kuwusoma bihagije
Umutoza wa Patriots Mukurarinda Claude (wambaye umupira w
Umutoza wa Patriots Mukurarinda Claude (wambaye umupira w’umukara) ntabwo yaryohewe n’Isabukuru ye
Tigers yatsindiwe mu minota ya nyuma
Tigers yatsindiwe mu minota ya nyuma
Espoir BBC yatsinze Tigers BBC
Espoir BBC yatsinze Tigers BBC
Abasifuye umukino wa REG BBC vs Patriots BBC
Abasifuye umukino wa REG BBC vs Patriots BBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka