Basketball: REG isubiriye Patriots iyitwara igikombe cya shampiyona

Ikipe ya REG BBC yegukanye shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2022 itsinze Patriots BBC imikino 3-2.

REG itwaye igikombe ku nshuro ya 2 yikurikiranya
REG itwaye igikombe ku nshuro ya 2 yikurikiranya

Ni imikino ya kamarampaka (playoffs) yari imaze iminsi iba hagati y’amakipe 2 akomeye mu Rwanda, yageze ku mukino wa nyuma kubera kwitwara neza mu mwaka w’imikino.

Ikipe ya REG BBC niyo yabashije kwegukana imikino myinshi kurusha Patriots, aho kuri iki cyumweru yatsinze Patriots amanota 84 kuri 74.

Ikipe ya REG yatangiye umukino ubona ko ifite ishyaka ryo gutsinda, ndetse no kuyobora umukino bijyanye n’uko yari isanzwe itangira, aho yegukanye agace ka mbere ku manota 24 kuri 13 ya Patriots.

Mu gace ka kabiri Patriots yasaga n’aho igarutse mu mukino maze ariko gukuramo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na REG bikomeza kuba ingorabahizi, kuko ako gace kaje kurangira bose banganya amanota 18 kuri 18, maze bajya kuruhuka ikipe ya REG BBC iri imbere n’amanota 42 kuri 31 Patriots BBC.

Pitchou Manga yari arinzwe cyane
Pitchou Manga yari arinzwe cyane

Bakiva kuruhuka yagerageje kuyobora umukino ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Kendall Grey, wari uri imbere mu kwinjiza amanota menshi ndetse banegukana ako gace ku manota 18 kuri 17 ya REG, bivuze ko bari bagabanyijeho inota rimwe gusa ku kinyuranyo bari bashyizwemo na REG.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, abasore b’umutoza Henry Mwinuka bakomeje kwihagararaho, no kurinda amanota bari bashyimo nk’ikinyuranyo, ibyo bakabikora birinda amanota ya hato na hato arinako ikipe ya Patriots nayo yongeramo imbara binyuze ku bakinnyi bayo nka Kenneth Gasana, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wari uri imbere mu gutsinda amanota 3, ariko n’ubundi birangira amakipe yombi anganyije muri ako amanota 25 kuri 25, byanatumue REG yegukana Umukino ndetse n’igikombe ku manota 84 kuri 74.

Uko batsindanywe mugutanguranwa imikino 5

REG BBC yahise yuzuza imikino 3 kuri 2 ya Patriots, umukino ubanza wegukanywe na Patriots, indi 2 yegukanywe na REG, abenshi bibwiraga ko REG ishobora kuba igiye kwegukana igikombe gusa siko byagenze kuko Patriots nayo yaje kwegukana umukino wa Kane, maze iba imikino 2 kuri 2 nyuma y’uko baje gukizwa n’uyu wo kuri uyu mugoroba.

Crowford agerageza kubuza Axel Mpoyo ngo adahita
Crowford agerageza kubuza Axel Mpoyo ngo adahita

Bibaye ubugira kabiri bwikurikiranya ikipe ya REG itsinda Patriots BBC ku mukino wa nyuma, ubwo byaherukaga ni mu mwaka wa 2021, batanguranwaga imikino 3 maze REG igatsinda Patriots imikino 2 ku busa.

Ikipe ya REG BBC yambitswe imidari ihabwa igikombe ndetse na Sheke ya Miliyoni 15.

Ibi bivuze ko uyu mwaka ubaye uwa 2 w’impfabusa wikurikiranya kuri Patriots, mu gihe ikipe ya REG yo yongeye gutsindira kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL y’umwaka utaha, nayo izabera mu Rwanda.

Gasana Kenneth agerageza kuyobora umupira mu gakangara
Gasana Kenneth agerageza kuyobora umupira mu gakangara
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yarebye uyu mukino
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yarebye uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka